Umuhanda Nyagatare-Rukomo ugiye gutangira gushyirwamo kaburimbo
Ikigega cy’Ubukungu cya Koweti (KFAED) cyagurije u Rwanda amadolari y’Amerika miliyoni 15 azifashishwa mu gukora umuhanda Rukomo-Nyagatare, ugashyirwamo na kaburimbo.
Byatangarijwe mu kiganiro Minisiteri y’imali n’igenamigambi yagiranye n’abanyamakuru kuri uwu wa 9 Ukuboza 2015, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’iyi nkunga hagati y’impande zombi bireba.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver na Hesham Al-Waqayan, Umuyobozi Wungirije wa KFAED ku ruhande rwa Koweti.
Minisitiri Gatete yavuze ko uwu muhanda wari umaze igihe kinini ushakirwa amafaranga yo kuwukora bitewe n’akamaro ufite.
Agira ati "Uyu muhanda wa kilometero 73 ni igice kimwe cy’umuhanda Nyagatare-Rukomo- Base wa kilometero 124.8, uzaba uhuza intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru, aya mafaranga akaba ari yo yaburaga ngo utangire ukorwe".
Minisitiri Gatete akaba ashimira byimazeyo igihugu cya Koweti kubera iki gikorwa kije gisanga ibindi cyajyaga gikora mu Rwanda byiganjemo ibikorwaremezo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, Nzahabwanimana Alexis, avuga ko uwo muhanda byari bikenewe ko ukorwa neza.
Agira ati "Uzadufasha mu mihahiranire cyane cyane kugeza umusaruro ku masoko kuko uzaba ari umuhanda wiyongereye mu yo dusanganywe mu muhora w’Amajyaruguru iduhuza na bimwe mu bihugu duturanye".

Akomeza avuga ko ibikorwa byo kubaka uwu muhanda bizatangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 kuko hari ibindi bitararangira bijyanye n’iki gikorwa.
Igihugu cya Koweti gisanzwe gitera u Rwanda inkunga mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo kubaka Ibitaro bya Nyagatare, gukora umuhanda Ngororero-Mukamira n’uwa Rubengera-Gisiza ndetse no kuzubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muhanda Rukomo- Nyagatare mu byukuri uri mu mihanda ikenewe cyane kuko umusaruro uboneka mu karere ka Nyagatare ukunda kubura isoko bitewe n’imihanda mibi cyane igihingwa cy’ibigori, Inyanya n’ibindi tukaba dusaba ababifite munshingano gutangira kuwukora kuko igihe bari bihaye kigiye kurengaho umwaka wose bavuze ko ugiye gutangira gukorwa 2017 none tugiye kugera 2018 kandi twari tuzi ko imvugo ariyo ngiro kubuyobozi bwacu
mutubwire niba uyu muhanda waratangiye gukorwa kuko uracyenenewe cyane igihe mwavuze cyo gutangira kuwukora cyarageze.Mutarama 2017
MUTUBWIRE AGACIROBAGENEYE ABO UMUHANDA UZASENYERA