Kamonyi: Abacururiza mu Nkoto barataka igihombo kubera kwimura isoko

Nyuma yo kwimurwa ku Isoko rya Nkoto, abakorera mu mazu y’ubucuruzi barataka igihombo baterwa no kubura abakiriya baremaga isoko ryimuriwe muri Bishenyi.

Isoko rya Nkoto riherereye mu Murenge wa Rugarika, ryaremaga ku wa gatatu wa buri cyumweru ariko guhera tariki 2 Ukuboza 2015 ryimuriwe muri Bishenyi mu Murenge wa Runda. Abacuruzi baricururizagamo bavuga ko ryimuwe batabimenyeshejwe, none ngo barakorera mu gihombo.

Abacuruzi bimukiye Bishenyi bakanzwe n'imisoro kandi isoko ntiriranamenyera.
Abacuruzi bimukiye Bishenyi bakanzwe n’imisoro kandi isoko ntiriranamenyera.

Abacuruzi batangaza ko n’ubusanzwe babonaga abaguzi ku munsi w’isoko, ariko bagacuruza byinshi ku buryo ntacyo byari bibatwaye. Umwe muri bo ufite iduka, aragira ati “Amafaranga make nacuruzaga ku munsi w’isoko ni ibihumbi 100Frw ariko ubu sinshobora no gucuruza ibihumbi 15Frw. Ni ugufunga!”.

Abaturage bazana imyaka mu isoko nabo basanga gufungirwa Nkoto barabirenganiyemo, kuko imikorere y’isoko rya Bishenyi itandukanye n’irya Nkoto cyane cyane ku kibazo cy’imisoro yakwa abahinzi.

Isoko rya Nkoto ryimuriwe mu rya Bishenyi ryari rimaze amezi 4 ryarabuze abarirema.
Isoko rya Nkoto ryimuriwe mu rya Bishenyi ryari rimaze amezi 4 ryarabuze abarirema.

Ngo umuhinzi ujyanye imyaka arayinjiza mu isoko ari uko abanje kuyisorera kandi n’umucuruzi uyiranguye agasora, mu gihe mu Nkoto hasoraga umucuruzi gusa.

Impamvu zateye kwimura isoko rya Nkoto ni uko ryaremeraga mu nkengero z’umuhanda kandi ridatwikiriye.

Dushimimana Emmanuel, perezida w’abikorera mu murenge wa Rugarika, atangaza ko habayeho inama nyinshi zibagezaho imishinga yo kuryimura , ariko ngo mu gihe bari bamaze kwemeranywa ko rizimurirwa hafi yabo, bahakaniwe ko hatabaho amasoko abiri yegeranye.

Ati “bari bavuze ko baryagurira hirya hahinze amaterasi. Nk’abacuruzi, twari twasabye akarere ko batwimuriye abantu, abacuruzi twakwiyubakira isoko ryiza nk’irya Musambira cyangwa irya Kayenzi.

Isoko bararyimuye none amazu y'ubucuruzi ashobora gufunga imiryango.
Isoko bararyimuye none amazu y’ubucuruzi ashobora gufunga imiryango.

Nubwo abaturage n’abacuruzi bavuga ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kwimurira isoko rya Leta mu rya Rwiyemezamirimo batabamenyesheje, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika Nsengiyumva Celestin, atangaza ko kwimurwa kw’isoko byumvikanweho n’abahagarariye abacuruzi ndetse n’abavuga rikumvikana bo mu murenge.

Icyemezo cyo kwimura isoko rya Nkoto cyafashwe n’Inama Njyanama y’akarere. Ariko abacuruzi n’abaturage baracyasaba gukorerwa ubuvugizi ngo barigarurirwe. Ngo basanga irya Nkoto barihaye umunsi umwe mu cyumweru ntacyo ryaribangamiraho irya Bishenyi rirema buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka