Yasezeye atunguranye ku buyobozi bw’akagari bamukurikiza ibihuha

Muvunyi Eugene wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda yareguye, bisigara bihwihwiswa ko yanyereje amafaranga y’inyubako y’akagali.

Yeguye tariki 4 Ukuboza 2015 ariko kuva icyo gihe amakuru atngira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko yanyereje imisanzu abaturage batanze yo kubaka ibiro by’akagari. Abantu bakavuga ko yaba yaratinye ko Inama Njyanama y’akagari imukorera ubugenzuzi.

Ibaruwa y'ukwegura kwa Muvunyi.
Ibaruwa y’ukwegura kwa Muvunyi.

Nyuma y’iminsi yamaze afunze telefoni ye nyuma yo kwegura, kuri uyu wa mbere tariki 8 Ukuboza 2015 yatangarije Kigali Today ko ko yeguye ku mpamvu ze bwite, kuko yashakaga kujya gukora akazi k’ubwubatsi yari yabonye kandi ari byo yize mu mashuri yisumbuye.

Yavuze ko yasize akusanyije inyemezabwishyu z’amafranga yose y’imisanzu yatanzwe, n’ayavuye mu bikoresho byavuye ku biro nk’uko Inama Njyanama yari yabimusabye. Avuga ko yagombaga kwihutira kujya mu kazi gashya yari abonye.

Habimana Ephrem, Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Kabagesera avuga ko kuri uyu wa mbere, ariho bakoze igenzura ry’amafaranga y’imisanzu yatanzwe, nk’uko bari babisabwe n’abaturage bahagarariye.

Habimana yavuze ko urwego ahagarariye narwo rwatunguwe n’ukwegura kwa Muvunyi, kuko mu nama baherukaga gukorana mu byumweru bibiri bishize bafata icyemezo cyo gukora ubugenzuzi yari ahari kandi abyemera.

Ati “Mu mafaranga asaga ibihumbi 500Frw yatanzwe n’abaturage ari ku mwirondoro wa Konti y’akagari. Naho andi agera ku bihumbi 80Frw atagaragara, hari abakuru b’imidugudu bemera ko batarayashyira kuri Konti.”

Bimwe mu bikoresho nk’amasima byemewe gutangwa n’abaturage; na byo Inama njyanama yabajije abari kubitanga, bavuga ko bitaratangwa.

Habimana atangaza ko ubugenzuzi buzakomeza hakarebwa niba imirimo yakozwe ku nyubako ihuye n’igihembo cyayitanzweho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko bwakiriye ubwegure bwe, kugira ngo umusimbura abone uko atangira akazi. Nabwo bukavuga ko buzakurikizaho kohereza itsinda rijya gukora ubugenzuzi ku bivugwa kuwari gitifu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Arikose mukuri umuntu wese weguye kuki yagirizwa ko yaba yibye niba abonye promotion agashahara kiyongereye agasezera bitume akekwaho kunyereza umutungo. .Ndabona kuyobora ari hatari.Njye ndumufundi ahubwo nandangire aho agiye kugatangira nze anyihere akazi umufundi arabwirirwa ariko ntaburara.Uwiteka amufashe,amurindire mukazi.

Hakizimana sylivin yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Tumwifurije ubwubatsi bwiza

rugwe yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka