Igihugu cy’ubwongereza kikaba gifitemo amakipe 3 muri 4 yari yitabiriye iri rushanwa. Ikipe ya Arsenal yasabwaga gutsinda ngo ikomeze,ikaba yabigezeho itsindiye mu Bugereki Olympiacos 3-0.
Olivier Giroud rutahizamu w’umufaransa akaba ariwe wafashije Arsenal muri iyi nsinzi yayihesheje gukomeza ayitsindira ibitego bitatu byose byabonetse muri uyu mukino.
Ku rundi ruhande,mu Bwongereza Chelsea nayo yasabwaga gutsinda yageze kubyo yasabwaga ibasha gutsinda Porto byanganyaga amanota ibitego 2-0.

Chelsea ikaba yahise ikomeza naho Porto yerekeza muri Europa league. Uretse Manchester United yananiwe gutsinda Wolfsburg ngo ikomeze nta yindi kipe yo mu Bwongereza yaviriyemo muri 1/16 nubwo uretse Manchester City izindi byazisabye kugera ku mukino wa nyuma mu matsinda ngo zizere gukomeza.

Kuri ubu amakipe 16 azakina muri 1/8 cy’irangiza muri iri rushanwa hakaba harimo 3 yo muri Espagne ariyo FC Barcelone, Real Madrid na Atletico Madrid.
Harimo kandi 2 yo mu Budage ariyo Bayern Munich na Wolfsburg. Hazamo kandi ikipe imwe yo mu Bufaransa ya Paris Saint Germain ndetse n’imwe yo mu Buholandi ya PSV Eindhoven.
Hakaba hazamo kandi ikipe ya Roma na Juventus zo mu Butaliyani, Dynamo Kyiv yo muri Ukraine ndetse na Zenit St Petersburg yo mu Burusiya,ziyongeraho ikipe ya Gent yo mu Bubirigi.
Nubwo Arsenal ikomeje,bikaba biyisaba imbaraga zikomeye muri 1/8 idakunze kurenga kugira ngo ibashe kuzikura imbere y’amakipe nka Barcelone,Real Madrid,Bayern Munich, Zenit, Atletico Madrid ,Wolfsburg n’andi makipe yabaye aya mbere mu matsinda isabwa gutomboramo iyo bizahura.
Ikipe ya Valencia,Porto,Manchester united,Sevilla,Olympiacos,Bayern Leverkusen,Galatasaray na Shaktar Doneski zikaba zerekeje muri Europa League.
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
We are all the winners
Ni byiza kumva the blues yakomeje
Ni byiza kumva the blues yakomeje
Biranshimishije kuba Chelsea ikomeje tuzanagitwara na bwoba
Nishimiye gukomeza kwa chelsea ubu murinyo aracyafite amahirwe meshi yo kuguma muri chelsea