Knowles yashyize hanze video ya “Te amo”

Umuhanzikazi Knowless Butera yashyize ahagaragara amashusho ya "Te amo " yakoranye n’Umunyazambia Roberto, nyuma y’ibizazane yahuye na byo kuri video ya mbere.

Amashusho y’iyi ndirimbo nshya yafatiwe muri Nyungwe Forest Lodge iherereye mu Karere ka Nyamasheke, nyuma y’uko ay’iyari itegerejwe yari yakorewe muri Kenya itanyuze aba bahanzi bagahitamo kwikorera indi mu Rwanda.

Iyi video iri muri video nziza zakozwe muri aya mezi ashize.
Iyi video iri muri video nziza zakozwe muri aya mezi ashize.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Knowles yavuze ko we na Roberto mbere bari bagize igitekerezo cyo kujya gukorera amashusho y’iyi ndirimbo muri Kenya ku mugabo uzwi ku gutunganya amafoto witwa Enos Eloki.

Video yabakoreye ntiyabanyuze bamusaba kugira ibyo ahindura ariko ntibyabashimisha na none, ni bwo bafashe umwanzuro wo gukorana na Mariva wo mu Rwanda ariko ifatwa ry’amashusho rikayoborwa na Clement Ishimwe ari na we wakoze audio y’iyi ndirimbo.

Knowles avuga ko ubu igikurikiyeho ari ugushaka uko bagaruza amafaranga batanze, kuko bataye umwanya bituma video itinda kujya hanze kandi batakaza n’amafaranga yabo.

Reba iyo ndirimbo hasi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUSABYO TURABEMERA MURYE MUSHYIRAHO AMAKURU NKAYO TURAYEMERA.

MASENGESHO pracide yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka