Abahinzi ba kawa barashima iterambere bagezeho babifashijwemo na INADES

Abaturage bo mu turere twa Kirehe na Ngoma bibumbiye mu makoperative ahinga kawa barashima umuryango wa INADES-Formation Rwanda ku byo ibafasha mu buhinzi n’ubworozi.

Mu muhango wo gusoza amahugurwa y’ubworozi yahuje abaturage 32 bahagarariye koperative zirindwi z’abahinzi ba kawa kuri uyu wa 08 Ukuboza 2015, abo bahanzi bavuze ko amahugurwa nk’ayo atuma biteza imbere.

Abahagarariye amakoperative y'abahinzi ba kawa bahuguwe bagahabwa n'amagare biyemeje gusakaza ubumenyi bahawe muri bagenzi babo.
Abahagarariye amakoperative y’abahinzi ba kawa bahuguwe bagahabwa n’amagare biyemeje gusakaza ubumenyi bahawe muri bagenzi babo.

Bayavuge Alfred wo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe avuga ko ayo mahugurwa agiye kumufasha kurushaho korora kijyambere nk’uko ngo ay’ubuhinzi bahawe mbere yamugejeje ku iterambere.

Ati “Nungutse uko ngomba kwita ku itungo ryanjye rigatanga umusaruro. Nahuguriwe n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ariko ubu ndi mubakire kuko izo mboga zatumye nita kuri kawa yanjye ubu iwanjye narubatse ntiwareba, sinkiba mu byondo mba munzu ya sima”.

Mugenzi we Dukuze Eugenie, wo mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, agira ati “Nyuma y’amahugurwa y’ubuhinzi umusaruro wikubye gatatu aho nezaga ibiro 500 by’inyanya ubu hera ibiro 1500”.

Akomeza avuga ko amahugurwa bahawe y’ubworozi agiye gutuma inka ze azibyaza umusaruro kuko atari azi uburyo bwo kuzigaburira no kuzikingira.

Abo bahinzi bahawe n’amagare, Dukuze akaba avuga ko irye rizamufasha kugera kuri bagenzi be bahuriye muri koperative abagezaho ubumenyi yungutse.

Eulade Budengeri, ushinzwe amahugurwa muri INADES-Formation Rwanda, avuga ko basanze bakwiye gufasha abahinzi ba kawa kurushaho kwiteza imbere ariko bahinga n’ibindi bihingwa bitunga urugo bigizwe n’imboga ndetse n’imbuto, babongerera n’ubumenyi mu bworozi.

Yasabye abagize koperative guhindura imyumvire birinda gusabiriza, bakumva ko imirima mito bafite bayikoresha neza bakayibyaza umusaruro basagurira n’amasoko mu rwego rwo guteza imbere koperative zabo.

Koperative COCAMU yo mu Murenge wa Musaza ni imwe mu makoperative ya kawa yiteje imbere aho abayigize bagabana miliyoni zigera ku 100 mu mwaka bakagira n’imodoka zibafasha kugeza umusaruro ku isoko harimo n’iyo bahawe na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kubashimira.

Umuryango INADES ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru igakorana n’amakoperative ahinga kawa akanayitunganya hakiyongeraho n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’ingo birimo biogaz n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imishinga nkiyi izamurira abahinzi ubumenyi ni iyo gushimwa cyane

Owino yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka