Konshens wo muri Jamaica agiye gutaramira Abanyarwanda bwa mbere
Umunya-Jamaica, Konshens, w’icyamamare muri muzika ku wa 1 Mutarama 2016 saa 4.00PM azataramira Abanyarwanda muri "East African Party".

Muri iki gitaramo kizabera kuri Stade Amahoro kizaba kinarimo abahanzi nka King James, Urban boys, Bruce Melodi , Allioni na Green P, kwinjira bizaba ari 10,000FRW muri VIP n’ 3,000 FRW ahasigaye.
East African Party ni igitaramo gikomeye kimaze kubaka izina hano mu Rwanda kiba ku wa 1 Mutarama buri mwaka.

Mushyoma Joseph, utegura iki gitaramo, aganira na Kigali Today, yavuze ko ashimishijwe no kuzana iki gihangange gikomoka muri Jamaica mu rwego rwo gushimisha Abanyarwanda no gutangira umwaka mu byishimo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|