Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko bwateguye gahunda ndende yo gutuza abantu mu midugudu, hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’abatuye mu manegeka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abitabiriye isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Unity Club, kurushaho kuba umwe no kubitoza abo bashinzwe.
Mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa kane wa shampiona, Police Fc yatsinze Gicumbi Fc ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro
Bamwe mu bahinzi ba Kawa bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko badashishikarira kuyinywa kuko baba bishakira amafaranga ayivamo gusa.
Rwasamanzi Yves utoza ikipe ya APR aratangaza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ya 2016-2017 irimo amakipe akomeye kurenza izindi zo mu myaka 3 ishize.
Abaturage bo mu Kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo ho muri Nyanza bahangayikishijwe n’imbwa z’umuturanyi wabo zibarya zikanabarira amatungo.
Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Mme Seraphine Mukantabana aragereranya abatemera ibyo u Rwanda rwagezeho n’abahanuzi b’amakuba.
Kuri uyu wa Gatanu Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza aho Police Fc iza kwakira Gicumbi, naho Marines ikazakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu
Madame Jeannette Kagame atangaza ko kuzaraga abana igihugu bisanzuyemo, bakorera bakunze kandi cyibahesha ishema n’isheja ari inshingano za buri mubyeyi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana mu ma saa mbiri , imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari yikoreye inyanya ivanye mu isoko rya kimironko, ikoze impanuka hakomereka umushoferi wari uyitwaye.
Umuyoboro w’amazi meza ugiye kubakwa mu murenge wa Manyagiro muri Gicumbi witezweho guha amazi meza abaturage ibihumbi 15 bitarenze 2017.
Nyuma yo gusoza amahugurwa yo gusudira mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Tumba(TCT) riherereye muri Rulindo, abanyeshuri bahawe inkunga y’ibikoresho bya Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturiye umugezi w’Akagera mu Murenge wa Jarama muri Ngoma, bahangayikishijwe n’imvubu zibonera imyaka ndetse zikanabatera mu ngo zabo.
Inzu abatuye mu Murenge wa Cyanika bubakiwe yo guhunikamo imyaka, hashize imyaka itatu idakoreshwa icyo yagenewe ahubwo yaragizwe icyumba cy’inama.
Abanyeshuri barindwi bajyaga mu biruhuko bakomerekeye mu mpanuka yabereye muri Santeri ya Rukomo iherereye mu Karere ka Gicumbi.
Umunyeshuri witwa Iradukunda Emmanuel wo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, yakoreye ikizami cya leta cy’Icyongereza mu bitaro by’Ikigo Nderabuzima cya Mayange.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Ndaro muri Ngororero baravugwaho kuba nyirabayazana bo gutuma abagabo bata ingo zabo kubera kubahohotera.
Impunzi z’abanyekongo ziba mu nkambi ya Mugombwa muri Gisagara zirifuza kuryama ku mifariso zigaca ukubiri na nyakatsi yo ku buriri.
Ubuyobozi mu Kagari ka Gatonde mu Karere ka Ngoma, butangaza ko kugenzura imihigo mu ngo byatumye bagera kuri 97,8% mu bwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Bisagara, mu murenge wa Mushikiri muri Kirehe bwemeza ko ubucucike mu mashuri ari imbogamizi ku ireme ry’uburezi.
Umugore utazwi amazina arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwiba uruhinja mu bitaro bya Gahini biri mu Karere ka Kayonza.
Abakinnyi 84 bari mu makipe 17 azakina Tour du Rwanda bamaze gutangazwa mu gihe hasigaye iminsi 9 ngo Tour du Rwanda 2016 itangire
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Rwamagana yasambuye inzu zisaga 100,harimo izab’abaturage ndetse n’amashuri yigirwamo.
Ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, cyatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri peterori cyazamutse
Mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2016, ni bwo amakuru y’Urupfu rutunguranye rw’ Umunyemari ukomeye mu Rwanda Makuza Bertin yamenyekanye.
Intore z’abanyamakuru zitwa Impamyabigwi zishyuriye miliyoni 1RWf ababyeyi babyariye mu bitaro bya Muhima ariko bakananirwa kubyishyura.
Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika(ACoC), biyemeje gusenyera umugozi umwe mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Afurika.
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko babangamiwe na bagenzi babo baboneshereza imyaka ariko ubuyobozi ntibubahane.
Abakobwa ibihumbi 10 bo muri Huye na Nyamagabe bacikirije amashuri batewe inda, baraburira bagenzi babo ko kudakora, ariyo nzira yo gushukwa.
Mu giterane cy’amasengesho bise “Maraba Shima Imana”, abanyamadini bo mu Murenge wa Maraba Akarere ka Huye, biyemeje kurwanya isuku nke ikigaragara mu ngo z’abakirisitu.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rutangaza ko mu gihe rumaze rwihangiye imirimo rwatangiye kubona inyungu rubikesha gahunda ya “Kora wigire”.
"Unity Club" Intwararumuri itangaza ko yishimira ibyagezweho kubera umusanzu yatanze mu gufasha Abanyarwanda kongera kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imvura yiganjemo urubura yaguye muri Kamonyi, ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 01 Ugushyingo 2016, yangije imyaka y’urutoki, Kawa, Ibigori n’ibishyimbo byose bihinze kuri hegitari zisaga 100.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) itangaza ko hari gushakishwa uko amashanyarazi yakongerwa akagera kuri bose kuko ariyo nkingi ya mwamba y’iterambere.
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Jan Eliasson, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (UN), uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe iherutse kubera mu Rwanda muri Nyakanga 2016, Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuvugurura komisiyo y’uyu muryango.
Gahunda yiswe “Gikuriro” yashowemo arenga miliyoni 190RWf mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ikigaragara mu bana bo mu Karere ka Ngoma.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zageneye u Rwanda inkunga ya Miliyari 14,5Frw yo kurufasha ku rwanya Malariya mu mwaka utaha wa 2017.
Abaturage bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bihanangirijwe kongera kugura ubutaka batabanje kubaza ubuyobozi.
Abasaga 100 bo mu Murenge wa Kirehe bahagaritswe mu kazi ka VUP bemeza ko byatewe n’amakosa hashyirwa abantu mu byiciro by’Ubudehe.
Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sport Romami André aratangaza ko kuba atarakina umukino n’umwe wa Shampiona uyu mwaka ari uko akina nk’umunyamahanga.
Ababyeyi 16 bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mazu bubakiwe n’umuryango “Unity Club”, bahamya ko bahawe amasaziro meza.
Abakinnyi 26 batarengeje imyaka 20 ni bo bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent ngo bitegure irushanwa rizabera muri Maroc ndetse na COSAFA izabera muri Afurika y’Epfo
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko abategura imihigo bagiye bashingira ku byifuzo byabo, Akarere kahora ku mwanya wa mbere.
Mfitumukiza Vestine amaze kwamamara mu Karere ka Musanze kubera gukora umwiyereko w’akarasisi (Parade) mu birori mu buryo bunogeye ijisho.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera bahangayikishijwe n’uburyo imbuto y’ibishyimbo bya kijyambere bateye yatangiye kuborera mu butaka ihereye mu mizi.
Polisi y’igihugu ikorera muri Gicumbi yafashe imodoka y’ivatiri ifite pulake UAR 376D, yikoreye amapaki 770 y’inzoga yitwa Zebra ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda.