Nyuma yo kuguma guhererekanya imipira ndetse binagaragara ko iri kurusha ikipe ya Bugesera, Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 8 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku mupira yari ahawe na Pierrot, maze aza gucika ba myugariro ahita abona icya mbere.

Ku munota wa 32 w’umukino ku kazi kari gakozwe na Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot yaje gutsinda igitego cya kabiri, maze nyuma y’iminota ibiri gusa Ismaira Diarra yaje gutsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports, maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Ali Bizimungu yaje guhita akuramo umunyezamu Bikorimana Gerard, maze yinjiza umunyezamu wa kabiri w’iyi kipe.
Ku munota wa 72 nyuma yo guhusha ibitego byari byabazwe, Ismaila Diarra ku mupira yahawe na Nshuti Savio Dominique yatsinze igitego cye cya gatatu muri uyu mukino, ari nacyo cya kane cya Rayon Sports.
Amafoto yaranze uyu mukino



















Indi mikino yabaye
Police 2-0 AS Muhanga
Amagaju 1-1 AS Kigali
Espoir 0-1 Etincelles
Kiyovu Sports 0-1 Mukura
Andi mafoto menshi kuri uyu mukino wareba AHA
Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Reka ndubize wowe wabajije. ikirarane ntikira kinwa. zinsinze imikino yose igikombe cyaba icya rayon
Rayon oyeeeeeeee
Mana uhoraho nkweretse Gikundiro yacu kugirango ukomeze kuyijyimbere maze itsinzi ikomeze kuryohera abanyanyanda benshi tuyikunda!Amen
Turagushimye uwiteka muremyi wacu kdi ukaba n’umucunguzi wacu, komeza utwibutse ibihe turimo kdi ushimwe kuko uri kumwe natwe nk’aba Rayon.
komeza gutyo rayon yacu. Tukuri inyuma rayon .
komeza gutyo rayon yacu. Tukuri inyuma rayon .
Yemwe yemwe bakinnyi baGikundiro ntimuzemerere APR into yazabaha byose ngo muyisinyire season itaha kuko kuvetera no gutakaza impano zanyu ngaho bizatangirira. Mugume hamwe tubari inyuma kabisa.
Rayons sport bikomeje gukubana gutya byarangira itwaye igikombe igihe yatsinda imikino yose hamwe n ikirarane ikarusha APR amanita 2.
Ariko Rayonsport iraryoshye mwa bantu mwe!
Bantu mukurikirana urubiga rw’imikino nimumpe amakuru: APR FC na Rayon batsinze imikino yose isigaye igikombe cyaba icyande. Ikirarane cya Rayon cyarakinwe?
Rayon kohereza aho kugera ku gikombe
Rayon komereza aho kugeza ku munsi wa nyuma wa champinat. Tukuri inyuma