Uruganda Inyange Industries rwahize izindi zo mu Rwanda mu gukora amavuta y’inka (Butter) naho urwa Gishwati Farms rushimirwa gukora neza umutsima uva mu mata (Fromage/Cheese), mu imurikabikorwa ryaberaga i Kigali.
Imvura yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro rishyira iki Cyumweru, tariki 29 Gicurasi 2016, yateje isuri ikomeye yamanutse mu misozi y’ibirunga isenyera bamwe mu baturage b’Umurenge wa Busogo.
Ikipe y’igihugu ya Senegal yatsinze Amavubi ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba abaturage kurushaho gutera amashyamba ahantu hose bikwiriye kugira ngo azabafashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, irimo irimo ibiza byibasira abaturage n’imitungo yabo.
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe y’igihugu ya Senegal yatsinze u Rwanda ibitego 2-0
Abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko ubushakashashatsi bwari bukwiye kwitabwaho n’abafata ibyemezo cyangwa baherekeza Abaturarwanda mu iterambere.
Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Karere ka Ruhango, irasaba abacukura bakanacuruza umucanga, ko bagomba kubikora ariko babungabunga ibidukikije.
Mu gitaramo “Industry Night” cyateguwe na Miss Teta Sandra na Miss Vanessa, mu begukanye ibihembo byari biteganyijwe nta n’umwe wahagaragaye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016, abaturarwanda bose bazindukiye mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, cyakorewe mu gihugu hose.
Abakoze amatsinda adakora mu Karere ka Ngororero bagiye bakingirwa ikibaba n’abayobozi batari inyangamugayo, bituma inguzanyo zatanzwe muri VIUP zitishyurwa neza.
Abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Congo, bavuga ko bagenzi babo basizeyo ari benshi kubera ko bakiboshwe n’umutwe wa FDLR.
Mu Karere ka Ngororero harabarurwa imanza za gacaca zigera mu 1.016 zifite agaciro ka miliyoni 770Frw ntizirarangizwa.
Uwineza Esperance warashwe na FDLR ahorwa umugabo we Majoro Ntagisanimana watashye mu Rwanda, yatashye acyuye abandi basirikare bakuru ba FDLR.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba mu Karere ka Gatsibo barasabwa kongera ingufu mu mikoreshereze y’ifumbire kandi bakirinda kuvangavanga imyaka, kugira ngo umusaruro wiyongere.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rwezamenyo rwavuye Iwawa rwashinze koperative y’ububaji bahurizamo ibitekerezo n’ubumenyi batahukanye, bakabasha gukora imirimo ibabeshaho
Kuri uyu wa gatatu kuri Stade Amahoro, ikipe y’igihugu Amavu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa gicuti uzayihuza na Senegal kuri uyu wa Gatandatu
Abakanishi b’amagare n’abadozi b’inkweto bo mu Rwanza mu Karere ka Gisagara, baravuga ko imyuga yabo ibatunze ikabafasha gutera imbere, bityo ko ntawe ukwiye gusuzugura umurimo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2016, yemereye ababishaka bose umwanya ungana n’isaha imwe ngo baganire ku rubuga rwa “Twitter” kuri gahunda za guverinoma ayoboye.
Abagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare baritabira umunsi wahariwe abanyamaguru uzaba kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kigali
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Twitezimbere ikorera mu Murenge wa Kabarore muri Gatsibo, baratunga agatoki abayobozi ba koperative kunyereza umutungo wabo.
Abakorera mu gakiriro ka Gahanga barataka igihombo batezwa na bagenzi babo bagikorera aho bari mbere kandi ibyo bacuruza ari bimwe.
U Rwanda rugiye kurwanya ibikoresho binyuranye bigasohora imyuka ihumanye, bigatera ihindagurika ry’ikirere, kuko ari byo nyirabayazana w’ibiza bikomeza kwiyongera.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) basobanuye impamvu baca 500Frw abayisaba serivisi z’imisoro badafite konti muri iyo banki.
Kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano ayemerera gukorera mu Rwanda ibikorwa bifasha abaturage.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyegereje abakozi bakorera mu bigo bitandukanye byo mu Murenge wa Kimihurura, igikorwa cyo gupimwa indwara zitandura.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) gitangaza ko inkunga kimaze igihe kigenera imiryango itegamiye kuri leta, yayikoresheje mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ababyeyi bo mu Karere ka Gakenke barashinja urubyiruko kwanga gukora imirimo y’ubuhinzi, ahubwo bagahugira mu bindi bavuga ko bidafite akamaro.
Abayobozi b’Ibitaro bya Kibogora ntibabashije kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuko umwe muri bo yavuze ko atarabona umwunganira mu mategeko.
Ubuyobozi bwa Banki “AGASEKE” mu Karere ka Rubavu butangaza ko abajura batoboye idishya bica ububiko bw’amafaranga, bagatwara arenga miliyoni 50Frw.
Gasutamo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda igiye kubakwa ku mupaka wa Cyanika, mu Karere ka Burera izuzura itwaye miliyari 6 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
Intumwa y’u Rwanda mu gihugu cya Uganda, Amb. Frank Mugambage, arasaba urubyiruko gukora cyane kugira ngo rurusheho guteza imbere Umugabane wa Afrika.
Ikipe ya Rayon Sports ntibashije ntibashije kwikura imbere ya Etincelles aho binganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umuryango Nyafurika Ushinzwe Ubuziranenge (ARSO) urasaba abatuye isi kudasuzugura imiti gakondo kuko ngo ivura ikanaba ishingiro ry’iya kizungu.
Nshimyumukiza Richard wo mu Kagari ka Murama, Umurenge Bweramana mu Karere ka Ruhango, ababajwe n’uko imibiri y’ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 22 ishyinguye ahororerwa ingurube.
Itorero ndangamuco ry’u Rwanda, Urukerereza, ryateguye “Inkera y’Abahizi” rizataramira i Kigali no mu Karere ka Rubavu ku matariki 3 na 24 Kamena, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco nyarwanda.
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barasabwa gufata amazi bayarongeramo, kuko yanduza imigezi ashokeramo. Abatabikora ngo bakazahabwa ibihano biteganyirijwe abangiza ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwishyurije umuturage wari umaze imyaka itatu ashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butare, Uwiringiyimana Bosco, kumwambura ibihumbi 30Frw.
Ikipe ya Etincelles yashyiriwe ho agahimbazamusyi kadasanzwe niramuka yitwaye neza ku mukino uyihuza na Rayon Sports kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Uburengerazuba dukora kuri Pariki ya Nyungwe bagiye gutangira gukangurira abaturiye iyi pariki kwirinda gutwika mu gihe k’impeshyi.
Ikigo Nderabuzima cyo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi cyugarjwe n’umwanda wo mu bwiherero budakorerwa isuku bikabangamira abarwayi.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza yatangaje ko ku bushake bw’abazunguzayi, ikibazo cyabo kizakemurwa vuba kandi burundu.
Perezida Kagame atangaza ko biteye isoni kuba muri Afurika nta mashanyarazi ahagije ahari n’ubukungu bw’umutungo kamere ifite bwayigeza ku nganda zikomeye.
Ikipe ya APR Fc yahagaritse abakinnyi bayo bane nyuma yo kuvuga ko bagaragaje imyitwarire itari myiza
Abaturage 13 bo mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, bajyanwe kwa muganga ari indembe nyuma yo kurya inyama z’ihene yipfushije, bivugwa ko zari zihumanye, nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza.
Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi rigiye kubaka amashuri n’amavuriro bigezweho mu turere twa Nyanza na Rubavu, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivise hafi no kugira imibereho myiza.
Abitabiriye inama mpuzamahanga ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga muri Afurika (ID4Afrika) bavuga ko iyi ndangabuntu izafasha ibihugu kumenya no gukurikirana abakora ibyaha bagatoroka.
Abatuye Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke bahangayikishijwe no kutagira imihanda nyabagendwa, bavuga ko bibazitira kugera ku iterambere.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Michael Ryan, yishimiye umusaruro w’ubuhinzi yasanze mu Karere ka Rubavu, avuga ko ugaragaza iterambere ry’u Rwanda.
Ikipe ya AS Vita Club yamaze gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions league, nyuma yo gukinisha umukinnyi utabyemerewe