Nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu cyabereye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2016, rutahizamu w’Amavubi na AS Kigali Ernest Sugira yaguzwe n’ikipe ya As Vita Club y’umutoza Florent Ibenge unaheruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Sugira Ernest wigaragaje mu mikino yakinnye na Congo
Nyuma yo kwandikwa n’ibinyamakuru byo muri Congo ko uyu mukinnyi yamaze kugurwa n’iyi kipe yaho, uyu musore yamaze kutwemerera ko yamaze kugurwa n’iyi kipe ku mafaranga agera kuri 101,309,225Frws.
Twagerageje kuvugana n’uyu mukinnyi ku murongo wa Telefoni ariko ntibyabashije kudukundira, gusa amakuru atugeraho aravuga ko uyu musore azerekeza muri iyi kipe taliki ya 16/05/2016 akamara iminsi ibiri asura iyo kipe nyuma akazabona kuyerekezamo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ubu ni tariki ya 26.1.2017 nakomeje gukurikira amakuru yumuhungu wacu sugira aho,atereyintambwe ikomeye akajya gukinira vita NSANGA ARARUSHAHO GUTERIMBERE ICYOMWIFURIZA NAKOMEZE ATSINDE ATERIMBERE PAKA IBURAYI MUSORE BYOSE MUNGU NI MUNGU TU IBIHEBYIZA.
congulatulatio! komerezaho nkwifurije amahirwe massa mu ekipe yawe as vita club.
NDAMUKUNZE
MBESE UKUNTU NKUNDA UMUPIRA NARONKA UWANGURA GT?
Bienvenu chez nous sugira v.club kitoko!
Courage sugira
congs sugira vita club itwaye rutahizamu tukurinyuma nk’abanyarwanda
sugira, tumuri inyuma nku munya Rwanda wese uteye imbere !
courage kandi urumukinnyi ukomeye kandi ufite indangagaciro zuzuye.
Congratulations to SUGIRA.tura kwifuriza amahirwe masa mukazi kawe.
uzageregeze wirinde kwiyemera cg wumve ko wagezeyo; wapi!! ahubwo kora cyane kuko ubu inzira zafunguwe. gira discipline, ukurikize inama z’umutoza,ubane neza nabagenzi bawe kandi wirinde ambiance ya Kinshasa.
Amahirwe masa masa kuri Sugira!
Birashimishije kubona umwana w’umunyarwanda agera ku bintu nkabiriya.nizerako azagera no kuri byinshi byiza kuko ubushake na discipline arabifite.congz to u Sugira