Umunyarwanda agiye gukora amateka yo kumara amasaha 51 akina adahagarara
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket Eric Dusingizimana agiye gukora amateka atarakorwa ku isi yo kumara amasaha 51 agarura udupira mu mukino wa Cricket
Guhera ku i Saa mbili za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11/05/2016, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket akaba na Kapiteni wa Right Guards CC Eric Dusingizimana yatangiye urugamba rwo kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket aho aza kuba agarura udupira azajya aterwa n’abantu batandukanye baba kuri Petit Stade Amahoro aho iki gikorwa kiri kubera.

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda naramuka abigezeho, araba abaye uwa mbere ukoze ayo mateka kuko undi wamaze igihe kinini ari umuhinde uzwi ku izina rya Virag Mare wamaze amasaha 50.



Ni igikorwa kiri kubera kuri Petit Stade Amahoro, aho buri muntu wese ubyifuza ashobora kwitabira akanabasha kohereza utwo dupira kuri Eric Dusingizimana uza kuba akora ako kazi ko kutugarura.
Biteganijwe kandi ko ku i Saa Sita z’amanywa uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Tony Blair aza kuba nawe yitabira iki gikorwa ndetse akaza no gutera utwo dupira dukoreshwa mu mukino wa Cricket.
Uyu mukinnyi naramuka abigezeho kandi, azahita yandikwa mu gitabo cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe ku isi kizwi nka Guiness des records cyangwa Guinness world records.
Ohereza igitekerezo
|
courage muntu wacu. Imana ibigufashemo
Courage musore tukurinyuma
Eric ndamuzi rwose ni umuntu uzi kwiyemeza kandi ndabona azakubishobora.
gusa wenda haraza kubura abatera imipira.