Iterambere rigaragarira mu buzima bw’abaturage n’amahitamo bafite - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame atangaza ko iterambere nyaryo rishingira ku bushake bw’abaturage n’amahitamo bafite mu buzima bwa buri munsi.
Yabitangarije mu ijambo rigufi ryafungura ikiganiro ku ruhare rw’inganda mu iterambere ry’abatuye isi by’umwihariko Afurika cyiswe “ Fourth industrial revolution” mu nama y’ubukungu ku isi (WEF) iteraniye i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2016.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yabyazwa umusaruro, byagerwaho habayeho ubufatanye butandukanye.
Yavuze ko bashoramari n’abandi bagomba gufungurirwa imiryango bafatanya n’abanyigihugu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bwabo ariko kandi bagomba no kumva n’ibyo bakeneye, amahitamo yabo agahabwa agaciro.
Kenshi na kenshi iterambere ryumvikana mu nyito y’amafaranga, aha Perezida asobanura ko iterambere rirenze amafaranga ahubwo ari ubushake bafite n’ amahirwe bahabwa yo guhitamo icyo bashaka.
Yagize ati “Iterambere rirenze amafaranga, politiki nziza, ahubwo ubushake bw’abaturage, ubuzima babayeho n’amahitamo atandukanye bashora gukora umunsi ku wundi mu ngiro bivuze kugira politiki nziza zibaza abayobozi inshingano zabo, ubumwe…”

Perezida Kagame yongeyeho ko iterambere ntiryagerwaho hatari umutekano ufatwa nk’inkingi ya mwamba ugomba kubungabunga bikomeye.
Iki kiganiro cyitabiriwe na Dr. Akinwumi Ayodeji Adesina, umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere ashimangira ko kubona umuriro w’amashanyarazi ku baturage ari ishingiro ry’iterambere ikaba umuhigo bihaye bazongeramo ingufu mu myaka ine iri imbere.
Nubwo havugwa iterambere icyakora byagaragaye ko abagore n’abakobwa basigaye inyuma. Graca Machel wabaye umufasha wa Nelson Mandela akaba aharanira uburenganzira bw’abagore n’abana asaba ko iryo terambere ritasiga inyuma igitsina gore.
Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ku bukungu bw’isi iteraniye mu Rwanda igeze ku munsi wayo wa kabiri biteganyijwe ko izasozwa tariki 13 Gicurasi 2016.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
it.s ok in our contry
kabisa nibyo muzehe tukurinyuma mu kuzamura umugabane wacu byumwihariko urwatubyaye
Kubera ubuyobozi bwiza isi yose imaze kumenya ko President kagame asobanutse kandi urwandà Atari rwarundi bitaga ruto ahubwo ko arahantu hoguhuriza imigambi niterambere ndu munye congo utuye mu gihugu cyiza cya Canada ariko mfite inzozi zo kuzatura mu rwanda kubera umuco mwizà bafite uburyo l’état yita kubaturage bayo
nkuko president wa republika ahora abidusaba umutekano niwe nkingi y iterambere .