Abagera kuri 30 bemeye kurangiza imanza zabo ku bwumvikane

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ruhashya muri Huye bemeye kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bwumvikanye.

Abagera kuri 30 babyiyemeje nyuma y’ibiganiro bahawe birebana n’Amategeko no kubwirwa ko icyaha cya Jenoside kidasaza, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubufasha mu mategeko, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gicurasi 2016.

Bamwe mu baturage bishyuza imitungo yabo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu baturage bishyuza imitungo yabo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bangije imitungo basaba imbabazi barazihabwa, abandi batanga igihe ntarengwa bagomba kuba bamaze kwishyuriraho ibyo bangije.

Uwizeyimana Theodosie, umwe mu baturage bari bitabiriye ibi biganiro wababariye abantu benshi, yavuze yatanze imbabazi kuko nabo bateye intambwe baramwegera, bamusaba imbabazi.

Yagize ati “Abampemukiye bakomeje kuza banyegera bansaba imbabazi, banyereka ko bahemukiye umuryango wanjye kandi bitari bikwiye, maze nanjye ngenda mbohoka buhoro buhoro.”

Bamwe mu baturage barimo na Ntegekurore wiyemeje kwishyura no gusa imbabazi abo se yangirije imitungo.
Bamwe mu baturage barimo na Ntegekurore wiyemeje kwishyura no gusa imbabazi abo se yangirije imitungo.

Uwizeyimana avuga ko aba bantu bamugeragaho byibura rimwe mu kwezi, bamwereka ko bicuza impamvu bamuhemukiye, bituma abona ko bafite umushake n’umuhate byo kwiyunga na we.

Ati “ku bw’ibyo nararebye nsaga ibyo batwaye byari byinshi ariko nsanga ndiho, mpita mfata umwanzuro wo kubabarira kandi byatumye umutuma wanjye ucya, ubu tubanye mu mahoro asesuye.”

Ntegekurore Emmanuel, umuturage uvuga ko nta ruhare ku giti cye yagize muri Jenoside ya Korewe Abatutsi ariko Se umubyara warugize akaza guhunga, avuga ko yafashe iya mbere akegera abantu yahemukiye.

Ati “Njye nafashe isambu nyigabanyamo akabiri, igice kimwe kiba icyanjye n’umuvandimwe wanjye ikindi kiba icyo kwishyura ibyo data yangije, bamwe narabishyuye nanabasaba imbabazi abandi turi kumwe aha na bo ndimo kusaba imbabazi.”

Kamugisha Patrick, Umukozi wa Komisiyo y’igihugu Ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko, yashimye abarangije imanza ku bwumvikane, asaba n’abasigaye kwitabira iki gikorwa batarinze kurushya leta ngo ikoreshe izindi ngufu yemererwa n’Amategeko.

Umurenge wa Ruhashya ni uwa kabiri nyuma ya Kinazi mu kugira imanza za Gacaca nyinshi zitararangira mu karere ka Huye. Imibare agaragaza ko usigaranye imanza 607 zingana 7,9% kuko izarangijwe ziri ku kigero cya 92,1% .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka