Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 79 y’abazize Jenoside
Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bahashyinguye imibiri 79 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, iherutse kuboneka.

Mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 9 Gicurasi 2016, yari ikuwe ahantu hatandukanye muri aka karere harimo 72 yakuwe mu kigo cya Gisirikare cya Bigogwe. Indi yakuwe muri Shyira, Muringa, Rambura, Karago na Mukamira.
Mujawamariya Charlotte, umwe mu batanze ubuhamya bw’urugendo ruruhije yanyuzemo muri Jenoside, yashimye Leta y’Ubumwe yayihagaritse n’Ingabo za FPR zitanze uko zishoboye kugeza zihagaritse Jenoside.
Yanashimiye ko nyuma y’uko Jenoside ihagarikwa, Leta yafashije abacitse ku icumu rya Jenoside kwiyubaka.

Yagize ati “Nasigaranye abana, nta bushobozi nari mfite ariko Imana yakoze ibitangaza. Leta yakoze ibintu byiza. Yashyizeho ikigega cya FARG, yandihiririye abana, meze neza kandi Leta y’u Rwanda yarakoze.”
Mukarugwiza Alice na we waburiye umubyeyi muri Nyabihu, yavuze ko aruhutse kuko ashyinguye umubyeyi we mu cyubahiro.
Ati “Twaje kubasha kumumenya bitewe n’imyenda yari yambaye. Ntabwo nabasha kubona uko mbikubwira ko nduhutse kuko mbashije gushyingura umubyeyi wanjye. Ni umunsi udasanzwe muri njyewe.”

Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri Nyabihu avuga ko bashima Leta y’Ubumwe yahagaritse Jenoside, igenda inakora ibishoboka byose ngo bagire ubuzima bwiza.
Yasabye ko imanza z’abacitse ku icumu rya Jenoside zitararangizwa zarangizwa kandi n’urwibutso rwa Mukamira rugatunganywa neza ku buryo ibikorwa byo kwibuka byose byajya bihabera aho kubanza gukorera ibibanziriza gushyingura ahandi ngo bajye ku rwibutso bagiye gushyingura.

Senateri Uwimana Consolee wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo mu Rwanda ikihagaragara.
Ati “Ubushakashatsi bwarabyerekanye, 27% by’Abanyarwanda barakibona mu moko. Uyu munsi ukaba wumva uri Umututsi, uyu munsi ukaba wumva uri Umuhutu. Wowe ukiyumva ukonguko umenye ko ubangamiye icyo RPF yifuje.”
Yasabye Abanyarwanda bose kwiyumva ko ari umwe, bagasenyera umugozi umwe kuko mu Rwanda nta Muhutu nta n’Umututsi, ahubwo ko bose ari Abanyarwanda.

Kugeza ubu, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mukamira hashyinguwemo imibiri 2154 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|