Batanu mu bakozi b’Ibitaro bya Kirehe bafungiwe inyerezamutungo
Abakozi batanu b’ibitaro bya Kirehe bari mu maboko ya Polisi bakekwaho uruhare mu inyerezwa ry’umutungo w’ibi bitaro byavugwagamo imicungire y’imari idahwitse.
ACP Célestin Twahirwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije Kigalitoday ko abakozi bafunze kuva kuwa gatatu tariki 11 Gicurasi 2016.

Yagize ati “Barakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bakoresha nabi amafaranga yagenewe ibitaro muri serivise zinyuranye, hari ayari agenewe gufasha abaturage muby’imirire akoreshwa nabi, bagaragaza ibyakozwe kandi bitarakozwe.
Hari abagiye bayatanga ntibasobanure uburyo yagiyemo hakorwa audit bagasanga ni amafaranga yagiye agenda gutyo.”
Avuga ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikomeje gukora ubugenzuzi mu bigo binyuranye, nibwo aho bari gusanga igihombo hari gufungwa abakekwa mu kubigiramo uruhare kugira ngo bagaragaze aho uwo mutungo wagiye.
Yavuze kandi ko umubare w’amafaranga utatangwazwa kuko iperereza rigikomeje, ati “Icyo twavuga nuko umubare bahereyeho bakurikirana icyaha ushobora guhinduka, ntabwo naguha umubare nonaha turacyakurikirana ibizava mu iperereza nibyo bizaduha umubare nyawo.”

Dr Ngamije Patient umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, avuga ko ayo makuru y’abaganga bafunzwe n’icyo gihombo kivugwa mu bitaro atagira icyo akivugaho kuko atagisobanukiwe neza.
Ati “Ayo makuru y’abakozi b’ibitaro bafunzwe ntacyo ndayamenyaho kuko tumaze iminsi mu nama akarere kadutumiyemo, ubwo ayo makuru biransaba kuyamenyaneza, ku gihombo kivugwa mu bitaro.
Nk’umukozi mushya keretse nkoze ubushakashatsi ngo menye uko bimeze kandi nta n’impamvu ifatika yantera kubukora, iyo ibuyobozi bukohereje gukorera ahantu ajyayo ukakira n’ibyo baguhaye, ni nabyo nakoze rero.”
Bamwe mu bakozi bafungiye kuri Polisi ni abakora muri serivise z’ubutegetsi n’umutungo( Administration et Gestion), serivise z’ishinzwe imirire (Nutrition) na serivise ishinzwe icungamutungo mu bitaro (Comptabilité).
Muri abo bafunze hariko n’uwahoze ayobora ibi bitaro witwa Uwiringiyimana Jean Nepomscene, ubu wari usigaye ayobora Ibitaro ya Ngarama.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nari nzi ko ari jye wabyumvise gusa ni ukuri Napoleon yigize igitangaza ari amenye ko ni ubwo abona abanyakirehe bamwihorera cyangw se bamwereka ko bamutinya . ntabwo imigambi bamufitiye, HR nawe nawe ntukomeze kwibwira ko amakosa yawe atazamenyekana , ngaho mwiha 100/100 NA BARIYA bagenzi bawe bacumbikiwe hirya aho . ubu se ko mwihaga 1oo/100 none se byabamariye iki ? ese waretse gukomeza kwikunda ahubwo ugakunda bagenzi bawe. Napoleon ntugasabye abanyamuryango ntabwo intore twatojwe gukandagira abandi tuvuga ngo tuzakora ibyo dushatse niba duhana tujye kubangira ku bakomeye. erega abayobozi cyangwa abakmeye bazi ukuri .
Nimuhore ntimuzarikira nyamugali hc ikibazo dufite
Audit ntacyo yakoze kuko itarabaza Benjamin (HR)abakozi yishyuye batacyiri mu kazi bakamuha icya 10, ikindi baribakwiye kutubariza Napoleon igituma akomeje kuvuga ngo azajya akora ibyo ashatse hanyuma umuyobozi umuhaye umurongo agomba kugenderaho amutobere ajya ruguru. ikindi nibinjire muri procurement barebe uko amasoko yatanzwe kuko nta tegeko na rimwe bakurkiza. turasaba Director patient kureba icyo itegeko rivuga kuri member ya tender committe hanyuma abashoje igihe bavemo, turasaba ko abahemberwa licence nka Nema,Napoleon, nabo ibyabo byasubirwamo ndetse n’abandi bakozi bahawe akazi kuburyo budakurikije amategeko nabo HR yaguha documments zabo, bakajye kubishaka , kuko bose baje tubireba. ubutaha ndakomeza kubageza andi manyaga.
Wagirango Rubavu murayitinya ariko ??? muzakore igenzura mu bitaro byaho muzumirwa !!!