Mu nama iheruka guhuza abahagarariye abafana mu mirenge y’akarere ka Bugesera ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, abafana bakanguriwe ko bagomba gufasha ikipe yabo kugira ngo ayo mafaranga aboneke maze ikipe ikomeze kwitwara neza nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikipe Mbonigaba Silas.
Yagize ati “ mbere y’uko dutangira shampiyona twasanze tuzakoresha miliyoni 115, kubera ukuntu shampiyona yatinze byatwiciye imibare none ubu dufite miliyoni 15 gusa tugasanga bitatworohera kurangiza shampiyona”.
Mbonigaba avuga ko ayo yatanzwe n’akarere ndetse n’ayo FERWAFA yabahaye agera kuri miliyoni imwe na magana atandatu.
Ati “ turasaba abaturage gushyigikira ikipe kuko ari iyabo, tukaba twanashyizeho ibyiciro by’ukuntu bagomba kuyitera inkunga aho icyiciro cya mbere bazajya batanga ibihumbi 100 ku mwaka , icyiciro cya kabiri kigatanga ibihumbi 60 ku mwaka naho icyiciro cya gatatu kikazajya gitanga ibihumbi 12 ku mwaka angana n’amafaranga 1000 ku kwezi”.

Ubwo iyo nama y’abahagarariye abafana ikaba yarahise iteranya miliyoni 19Frws ndetse hanafatwa ingamba z’uko buri murenge wakwegeranya inkunga yayo yo gufasha ikipe.
Kwakirira Rayon Sports i Kigali, ngo ntaho bihuriye no gushaka ayo mafaranga
Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru ubwo bumvaga ko Bugesera yazanye umukino i Kigali, benshi bemezaga ko iyi kipe ibikoze kubera igiye gukina n’ikipe ya Rayon Sports bizwi ko igira abafana benshi cyane, kugira ngo bibe byayifasha kwinjiza amafaranga.
Mu kiganiro twagiranye na Mbonigaba Silas, Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera Fc, yadutangarije ko ibi babikoze kubera ikibuga cyabo kidafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino, atari ukubera gushaka kwinjiza amafaranga.

Uyu mukino wa Bugesera na Rayon Sports uteganijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku i Saa Cyenda n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu.
Imikino yose iteganijwe kuri uyu wa Gatatu, taliki 11-05-2016
Espoir FC-Etincelles FC (Rusizi-15h30)
Amagaju FC-AS Kigali (Nyamagabe-15h30)
Police FC-AS Muhanga (Kicukiro-15h30)
Kiyovu-Mukura (Mumena-15h30)
Bugesera-Rayon Sports (Nyamirambo-15h30)
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
jewe ndumukunzi wa real madrid amateka nabonye ejo kubitsindo c ronaldo yatsinz vyari vy’amateka hoho iyo batamukurayo ndaz yarigutsinda ibindi bitsindo
Warai Gikundiro iragahoraho!Azam TV niyo yasabyeko umukino wakwimurirwa Kigali,ariko nabwo nukubera impamvu zubwinshi bwabafana ntago arimpuhwe za Degoule!Go Rayon Go go Team of God!!!!
Tubashimiye uburyo muduha amakuru mashya turabashimira mukomerezaho.