Bugesera ikeneye miliyoni 78, irakirira Rayon i Kigali

Ikipe ya Bugesera Fc ikeneye Milioni 78Frws ngo ibashe gusoza shampiona nta kibazo igize, iraza kwakirira Rayon Sports i Kigali

Mu nama iheruka guhuza abahagarariye abafana mu mirenge y’akarere ka Bugesera ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, abafana bakanguriwe ko bagomba gufasha ikipe yabo kugira ngo ayo mafaranga aboneke maze ikipe ikomeze kwitwara neza nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikipe Mbonigaba Silas.

Yagize ati “ mbere y’uko dutangira shampiyona twasanze tuzakoresha miliyoni 115, kubera ukuntu shampiyona yatinze byatwiciye imibare none ubu dufite miliyoni 15 gusa tugasanga bitatworohera kurangiza shampiyona”.

Mbonigaba avuga ko ayo yatanzwe n’akarere ndetse n’ayo FERWAFA yabahaye agera kuri miliyoni imwe na magana atandatu.

Ati “ turasaba abaturage gushyigikira ikipe kuko ari iyabo, tukaba twanashyizeho ibyiciro by’ukuntu bagomba kuyitera inkunga aho icyiciro cya mbere bazajya batanga ibihumbi 100 ku mwaka , icyiciro cya kabiri kigatanga ibihumbi 60 ku mwaka naho icyiciro cya gatatu kikazajya gitanga ibihumbi 12 ku mwaka angana n’amafaranga 1000 ku kwezi”.

Ikipe ya Bugesera FC
Ikipe ya Bugesera FC

Ubwo iyo nama y’abahagarariye abafana ikaba yarahise iteranya miliyoni 19Frws ndetse hanafatwa ingamba z’uko buri murenge wakwegeranya inkunga yayo yo gufasha ikipe.

Kwakirira Rayon Sports i Kigali, ngo ntaho bihuriye no gushaka ayo mafaranga

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru ubwo bumvaga ko Bugesera yazanye umukino i Kigali, benshi bemezaga ko iyi kipe ibikoze kubera igiye gukina n’ikipe ya Rayon Sports bizwi ko igira abafana benshi cyane, kugira ngo bibe byayifasha kwinjiza amafaranga.

Mu kiganiro twagiranye na Mbonigaba Silas, Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera Fc, yadutangarije ko ibi babikoze kubera ikibuga cyabo kidafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino, atari ukubera gushaka kwinjiza amafaranga.

Ikipe ya Rayon Sports ya kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiona
Ikipe ya Rayon Sports ya kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona

Uyu mukino wa Bugesera na Rayon Sports uteganijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku i Saa Cyenda n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu.

Imikino yose iteganijwe kuri uyu wa Gatatu, taliki 11-05-2016

Espoir FC-Etincelles FC (Rusizi-15h30)
Amagaju FC-AS Kigali (Nyamagabe-15h30)
Police FC-AS Muhanga (Kicukiro-15h30)
Kiyovu-Mukura (Mumena-15h30)
Bugesera-Rayon Sports (Nyamirambo-15h30)

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

jewe ndumukunzi wa real madrid amateka nabonye ejo kubitsindo c ronaldo yatsinz vyari vy’amateka hoho iyo batamukurayo ndaz yarigutsinda ibindi bitsindo

eric mpawenimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Warai Gikundiro iragahoraho!Azam TV niyo yasabyeko umukino wakwimurirwa Kigali,ariko nabwo nukubera impamvu zubwinshi bwabafana ntago arimpuhwe za Degoule!Go Rayon Go go Team of God!!!!

Davis yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Tubashimiye uburyo muduha amakuru mashya turabashimira mukomerezaho.

maniriho shizzy yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka