Bagiye gukoresha amahirwe bahawe biteza imbere
Abamugaye 79 bahawe amagare mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko bagiye gukoresha ayo mahirwe mu kuyakoresha mu bikorwa bibateza imbere.
Babitangarije mu gikorwa cyo guhabwa inyunganirangingo z’amagare abafite ubumuga bo muri aka karere, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gicurasi 2016.

Mukamusoni Pascasie ufite ubumuga bw’ingingo z’amaguru, avuga ko nyuma yo guhabwa igare agiye kujya ava mur ugo akajya kurema isoko ryo mu Murenge wa Shangasha aho atuye, kugira ngo abashe gukora ubucuruzi buciriritse.
Avuga ko atarabona iri gare ngo atabashaga kuva mu rugo, kuko niyo yabaga ahavuye yageraga aho agomba kujya yahindanye kubera kugenda yikuruza mu byondo.
Yagize ati “Iri gare rimpaye rizamfasha kudakomeza gusabiriza ahubwo nzajya ndijyendamo njye gucuruza mu isoko mbashe kubona amafaranga y’isabune n’umunyu.”

Iyabuze Aloys nawe n’umwe mu bafite ubumuga, nawe avuga ko kubera kutagira inyunganirangingo amafaranga y’ingoboka yahabwaga agenerwa abageze mu za bukuru yayafataga akayarya gusa ariko nyuma yo kubona igare agiye kujya ayabyaza umusaruro.
Avuga ko ubwo ayo mafaranga aca muri saco azajyenda akabasaba ko bamuha inguzanyo maze akajya gucuruza kugirango ajye ayabyaza inyungu abashe gusza neza.
Ati “Kuba Nyakubahwa Perezida wacu Kagame yaraduhaye amafaranga agomba kudutunga mu zabukuru natwe rwose tugiye kujya tuyabyaza umusaruro kuko kumugara bitavuze gutakaza ubushobozi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal, yabasabye kwitabira ibikorwa bibateza imbere bibumbira muri za koperative, bakitabira gahunda zabagenewe nk’abafite ubumuga kandi bakayafata neza kuko ahenda kandi byagorana kubagurira andi.
Ikindi abafite ubumuga bagomba kwibandaho harimo no kugira imihigo y’urugo kugira ngo babashe gukorera ku ntego kugirango bivane mu bukene.
Amagare yatanzwe kubafite ubumuga afite agaciro kangana na miliyoni 31Frw, yatanzwe n’umuryango wa world vison ku bufatanye n’Akarere ka Gicumbi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|