Imihanda Kigali-Muhanga na Kigali-Musanze yari imaze iminsi hafi itatu ifunze kubera ibiza, bituma urujya n’uruza ruhagarara bityo abakorera Nyabugogo bibagiraho ingaruka zitari nziza nk’uko babitangarije Kigali Today.

Habimana Emmanuel, umushoferi w’imodoka itwara imizigo mu mujyi wa Kigali avuga ko iminsi ibaye ibiri adakora.
Yagize ati “Nyabarongo yuzuye ndi ku Kamonyi mbura uko nza guko none mpombye ibihumbi nka 40 kandi mfite inguzanyo ya Banki ngomba kwishyura buri kwezi, ni ikibazo gikomeye.”
Kamali Wellars ucuruza ibyuma by’ubwubatsi (Quincaillerie), avuga ko abakiriya bagabanutse cyane n’amafaranga yinjira aragabanuka.

Ati “Ntabwo turimo kubona abakiriya nk’uko bisanzwe ku buryo guhera ejo amafaranga ninjiza ku munsi angana na kimwe cya kibiri cy’ayo nabonaga mu minsi isanzwe.”
Bihoyiki Eric, karani ngufu aha Nyabugogo, avuga ko ibiza byabakozeho kuko akazi kabo gasa n’akahagaze kuko amakamyo bapakurura bagahembwa yaheze nzira.
Ati “Ejo nakoreye amafaranga 650 kandi ubusanzwe sinjya munsi ya 5.000Fr iyo byagenze neza cyangwa 2000 iyo byagoranye, bivuze ko ejo nariye saa sita naho nijoro ndaburara. Gusa kuba umuhanda ufunguwe ndishimye cyane kuko nizeye ko amakamyo azana sima aributume mpaha.”

Kimwe na bagenzi be, Bihoyiki asaba Leta ko hakorwa indi mihanda ihuza Kigali n’izindi Ntara kugira ngo umwe ugize ikibazo indi ibe iri gukora, bityo ikibazo nk’iki ntikizongere kubaho.
Umugezi wa Nyabarongo waherukaga gufunga umuhanda Kigali-Muhanga mu 2003, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikaba irimo gushaka uko uyu muhanda wasubirwamo ku buryo iki kibazo cyakemuka burundu.
Ohereza igitekerezo
|
Si ifungwa ryayo ryabahombeje ni icyateye iryo fungwa, be specific friends