Minani wahoze ari umushoferi wa Pauline Nyiramasuhuko, yari yarahinduye amazina yiyita abdoul Hussein Kitumba, kugira ngo yiyoberanye, nk’uko Polisi y’Igihugu yabitangaje ubwo yamwerekaga itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gicurasi 2016.
Minani ngo yajyaga aza mu Rwanda akongera agasubira muri Tanzania, atinya gukurikiranwaho ibyaha yakoze muri Jenoside mu cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare, ari na ho akomoka.
Nubwo ahakana ibyaha ashinjwa, Polisi ivuga ko abo bakoranye ubwicanyi babyemeye kandi bagahamya ko nawe yabigizemo uruhare.
Pauline Nyiramasuhuko wahoze umukoresha, yari Minisitiri w’Umuryango, we yakatiwe igifungo cy’imyaka 47 n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya makuru turacyayabakurikiranira
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
yee-, nibahanwe, kandi nabandi barebereho kuko amaraso y,ikiremwa muntu sinkayinyamanswa.
Turashimira polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange kubwo ihanahana ry’amakuru.
N’abandi bose bazaboneka.
Ubuse muramuhisha ahandi aragaragara,ubwo ibyo c bivuze iki???????
ye nibajye bafatwa kuko amaraso sikintu
abo banyabyaha ni bakurikiranwe
tous ce payent ici bas. iherezo ryabagome rizahora ari bibi
BIRAKWIYEKO NAWE AKURIKIRANWANAMATEGEKO KUBYAHA AREGWA KANDITURASHIMIRA POLICE YU RWANDA IKOJE GUFATA ABANYABYAHA IBASHYIGIKIRIZA INKIKO ,MURAKOZE.