Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza mu ruganda rwa Skol Benito Karemera, avuga ko gushyira hanze icupa rito ari ugushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abakiriya no korohereza abakunzi ba Lager kubona inzoga ku bushobozi bwa buri wese kandi rikazajya rifasha abakiriya bayo mu gukesha ibirori.

Yagize ati “Twabonye ko abantu bakunda inzoga ya skol lager cyane cyane ku bashaka kwishiisha no gukesha ibirori nuko twumva byaba byiza tubashyiriyeho agacupa koroshye mu kuryoshya ibirori kandi inzoga igakomeza kugira uburyohe bw’umwimerere nk’iyo mu icupa rinini.”
Iri cupa rito rya Skol lager gashyizwe ku isko nyuma y’uko uruganda rwenga inzoga rwa Skol rwari rwasohoye icupa rinini rya Cl 50 mu kwezi kwa Kamena 2014.
Karemera avuga ko icupa rito rya Skol lager rije risanga ubundi bwoko bw’inzoga buturuka mu ruganda rwa Skol ari zo Skol malt 33cl, Skol Gatanu, Pananche na Virunga.
Uruganda rwa Skol rugaragaza ko 33 Skol ari ubundi buryo bwo guhiga mukeba warwo Bralirwa ikomeje kongera umubare munini w’amacupa mato nka Mutziig 33 cl ku isoko.
Skol Larger mu icupa rya 33cl iraboneka ku giciro cya 500Frw mu tubari, cyane cyane ku rubyiruko ruri hejuru y’imyaka 18 kugeza kuri 25.
Ohereza igitekerezo
|
murahenda pe
Muzakore Skol gatanu ipima 72cl byibura ikagura nka700frw,mbaye mbashimiye kubw’inzoga nziza mutugezaho!!!!
Mwayihenze cyane pe, byibura ikwiye 400frw,muzakore na Skol gatanu ntoya 33cl,Merci.
Dukurikije itegeko ry’itatu, iyo skol nshya yagombye kugura 396 f wenda twaburungushura bikaba 400 f. kurenza ayo mafaranga ndumva ari ubujura mubundi
nibura 350 kuburyo 1050 unywa 3 byaba ari sawa mwabona abantu naho 500 keretse muri hotel ndabarahiye
puuu muri ibijura nimutagabanya nta bakiliya bokuyigura muzabona. aho mutakoze ubundi bwoko bwi nzoga mwahisemo kwiba abanyarwanda mukoresheje ngo skol icupa rito!!!
byibuze ma 400frw
mugabanye ayo mafranga
ndabona ntacyo mwakoze none se mwize itegeko ry`itatu skol lager ya 50 cl igura 600frw none none 33cl yagura angahe? ngo 500 mwashobora mukarekeraho inini aho kwiba abanyarwanda ngo mwabagabanyirije.