Nyuma y’aho byari bimaze iminsi byibazwa uko umukino wa Rayon Sports na Bugesera uzaba umeze bitewe n’ikibuga kitazitiye ikipe ya Bugesera yakiriraho imikino yayo muri Shampiona, uyu mukino wamaze kwimurirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo


Mu kiganiro twagiranye n’Umunyambanga mukuru w’ikipe ya Bugesera Fc, Mbonimana Silas yatangarije Kigali Today ko uwo mukino bamaze gusaba ikibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo akaba ari naho uwo mukino uzabera kuri uyu wa Gatatu.
Mbonimana Silas ati "Dufite abafana benshi baba muri Kigali bamaze iminsi badusaba ko twajya twakiririra imwe mu mikino i Kigali, byakubitana n’ikibuga ahantu kiri kandi kitazitiye, wakongeraho abafana bacu benshi kongeraho abafana ba Rayon Sports nabo benshi cyane tubona biragoye kwakirira umukino nk’uyu ku kibuga kitazitiye"

Umukino wa Mukura wabahaye isomo, Ferwafa irabihanangiriza
"Ku mukino wa Mukura habaye akavuyo ndetse n’abafana bajya mu kibuga, Ferwafa yaratwihanangirije, twagize impungenge ko ibyo byakongera ndetse n’ikibuga cyacu kikaba cyahagarikwa." Mbonimana SIlas aganira na Kigali Today

Imikino y’umunsi wa 23 wa Shampiona iteganyijwe
Taliki 10-5-2016
Musanze-Marines (Nyakinama-15h30)
Rwamagana-Sunrise (Rwamagana-15h30)
APR FC-Gicumbi FC (Nyamirambo-15h30)
Taliki 11-05-2016
Espoir FC-Etincelles FC (Rusizi-15h30)
Amagaju FC-AS Kigali (Nyamagabe-15h30)
Police FC-AS Muhanga (Kicukiro-15h30)
Kiyovu-Mukura (Mumena-15h30)
Bugesera-Rayon Sports (Nyamirambo-15h30)
National Football League
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Reka dutegereze ahari twagitwara ndavuga Gikundiro
Mugire amahoro banyarwanda bakunzi ba Sport, oya Ferwafa nitegure neza igikombe kibone uwagikoreye naho guhora bashyira Rayon gukina imaze kubona ibyavuye kibindi bibuga nukwirengagiza ukuri,kandi mwibuke mubikora ubu ariko,
ariyo ikinnye nyuma byabagora kwisobanura.naho abafana ba Rayon Courage rwose uyumwaka mwaragikoreye nubwo ntayifana ariko ndabyemera.kbs.
Nimureke ikipe yimana Rayon yitwarire igikopo
naho igikona cyo gikomeze kwiyumvira amatangazo.
Musabe ntategeko rivugako Rayon na Apr zikinira rimwe kandi kuvugako barikuyorohereza sinzi abomuvuga abaribo? Byasabwe nikipe yakira barayemerera cyaneko aruburenganzirabwayo nimpamvu yatanze yumvikana kereka nibamutasomye inkuruneza na Apr yasabyeko mukino ushyirwa saa 6h00 warupanze saa 15h30 barayemerera kukise mwumvako bugesera yasaba ntihabwe? Uzihase zose si umwe? Sinumvikibazo mfite, mbega abafana ba muteteri rega bigeze ahomwigenza kubaheka byararangiye ese ntimwabimenye?
Wowe nambaje rekana nibigambobyawe ibyiza binja aho ibindibiri, izahakiniye nyine nizindi ninacyo zitandukaniyeho na Rayon bose barayikunda bakaza batisanga wamuswawe
Muraho neza ? ibibintu byogufasha Rayon Sport kugirango irebeko yatwara igikombe sibyo , nonese ikipe ubujije gukinira kukibuga cyayo uba utanga amahirwe kuyozahuye, ikindi iyo ushyira umukino nyuma yindi nukugirango izakine yamaze kubona results zavuye kubindi bibuga kandi ibibozwe kuyindi kipe byakomera, njyewe ndabona Rayon Sport ubuyari kwiye gukinira isaha imwe na APR FC zihanganiye igikombe kuburyo bugaragarira buriwese.
Amahoro,kurireyo,imana,turikumwe,nayo,nicyacu,ijyikombe,
ubwambere muvuze kamahoro ubwakabiri muvuga regional ubwo nine?
murakoze arko ubwambere mwanditse stade amahoro ubundi mwandika stade ya Kigali nyamirambo mwadusobanuriye neza
NIBYIZA MUBANGUKE NTIMUBIZISE
TUBIFURIJEKUZAMUMUGI NEZA MUKUBITIRWE AHOBOSE BABIBONA TUBAHE AMAFRANGA MUGENDE DUSIGAREMUBYISHIMO MUKEBA AKANUYE AMASO NGADUTEZE IMINSI ARIBESHYA CYERESTE NAKORA UKWASAZWE ABIGENZA ARABESHYA TURIKUMWE NAWE
Ko gasenyi muyiha amahirwe