Ubwinshi bw’abafana bwimuriye umukino wa Bugesera na Rayon i Kigali

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Bugesera na Rayon Sports wimuriwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu ku i Saa cyenda n’igice z’amanywa

Nyuma y’aho byari bimaze iminsi byibazwa uko umukino wa Rayon Sports na Bugesera uzaba umeze bitewe n’ikibuga kitazitiye ikipe ya Bugesera yakiriraho imikino yayo muri Shampiona, uyu mukino wamaze kwimurirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ni gutya ku kibuga cya Bugesera biba bimeze, kugenzura abafana ni kazi gakomeye
Ni gutya ku kibuga cya Bugesera biba bimeze, kugenzura abafana ni kazi gakomeye
Aya mapikipiki nayo aba ari ku kibuga cya Bugesera
Aya mapikipiki nayo aba ari ku kibuga cya Bugesera

Mu kiganiro twagiranye n’Umunyambanga mukuru w’ikipe ya Bugesera Fc, Mbonimana Silas yatangarije Kigali Today ko uwo mukino bamaze gusaba ikibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo akaba ari naho uwo mukino uzabera kuri uyu wa Gatatu.

Mbonimana Silas ati "Dufite abafana benshi baba muri Kigali bamaze iminsi badusaba ko twajya twakiririra imwe mu mikino i Kigali, byakubitana n’ikibuga ahantu kiri kandi kitazitiye, wakongeraho abafana bacu benshi kongeraho abafana ba Rayon Sports nabo benshi cyane tubona biragoye kwakirira umukino nk’uyu ku kibuga kitazitiye"

Abafana ba Rayon Sports bivugwa ko ari bo benshi mu Rwanda
Abafana ba Rayon Sports bivugwa ko ari bo benshi mu Rwanda

Umukino wa Mukura wabahaye isomo, Ferwafa irabihanangiriza

"Ku mukino wa Mukura habaye akavuyo ndetse n’abafana bajya mu kibuga, Ferwafa yaratwihanangirije, twagize impungenge ko ibyo byakongera ndetse n’ikibuga cyacu kikaba cyahagarikwa." Mbonimana SIlas aganira na Kigali Today

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku i Saa cyenda n'igice
Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku i Saa cyenda n’igice

Imikino y’umunsi wa 23 wa Shampiona iteganyijwe

Taliki 10-5-2016

Musanze-Marines (Nyakinama-15h30)
Rwamagana-Sunrise (Rwamagana-15h30)
APR FC-Gicumbi FC (Nyamirambo-15h30)

Taliki 11-05-2016

Espoir FC-Etincelles FC (Rusizi-15h30)
Amagaju FC-AS Kigali (Nyamagabe-15h30)
Police FC-AS Muhanga (Kicukiro-15h30)
Kiyovu-Mukura (Mumena-15h30)
Bugesera-Rayon Sports (Nyamirambo-15h30)

National Football League

Ibitekerezo   ( 15 )

Reka dutegereze ahari twagitwara ndavuga Gikundiro

murenge Ilde yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Mugire amahoro banyarwanda bakunzi ba Sport, oya Ferwafa nitegure neza igikombe kibone uwagikoreye naho guhora bashyira Rayon gukina imaze kubona ibyavuye kibindi bibuga nukwirengagiza ukuri,kandi mwibuke mubikora ubu ariko,
ariyo ikinnye nyuma byabagora kwisobanura.naho abafana ba Rayon Courage rwose uyumwaka mwaragikoreye nubwo ntayifana ariko ndabyemera.kbs.

Gatete Claude yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Nimureke ikipe yimana Rayon yitwarire igikopo
naho igikona cyo gikomeze kwiyumvira amatangazo.

Jean damour yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Musabe ntategeko rivugako Rayon na Apr zikinira rimwe kandi kuvugako barikuyorohereza sinzi abomuvuga abaribo? Byasabwe nikipe yakira barayemerera cyaneko aruburenganzirabwayo nimpamvu yatanze yumvikana kereka nibamutasomye inkuruneza na Apr yasabyeko mukino ushyirwa saa 6h00 warupanze saa 15h30 barayemerera kukise mwumvako bugesera yasaba ntihabwe? Uzihase zose si umwe? Sinumvikibazo mfite, mbega abafana ba muteteri rega bigeze ahomwigenza kubaheka byararangiye ese ntimwabimenye?

fils yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Wowe nambaje rekana nibigambobyawe ibyiza binja aho ibindibiri, izahakiniye nyine nizindi ninacyo zitandukaniyeho na Rayon bose barayikunda bakaza batisanga wamuswawe

fils yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Muraho neza ? ibibintu byogufasha Rayon Sport kugirango irebeko yatwara igikombe sibyo , nonese ikipe ubujije gukinira kukibuga cyayo uba utanga amahirwe kuyozahuye, ikindi iyo ushyira umukino nyuma yindi nukugirango izakine yamaze kubona results zavuye kubindi bibuga kandi ibibozwe kuyindi kipe byakomera, njyewe ndabona Rayon Sport ubuyari kwiye gukinira isaha imwe na APR FC zihanganiye igikombe kuburyo bugaragarira buriwese.

Mugabe Yves yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Amahoro,kurireyo,imana,turikumwe,nayo,nicyacu,ijyikombe,

damaseni yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

ubwambere muvuze kamahoro ubwakabiri muvuga regional ubwo nine?

Gentil yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

murakoze arko ubwambere mwanditse stade amahoro ubundi mwandika stade ya Kigali nyamirambo mwadusobanuriye neza

Gentil yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

NIBYIZA MUBANGUKE NTIMUBIZISE

MAZIMPAKA J.CLAUDE yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

TUBIFURIJEKUZAMUMUGI NEZA MUKUBITIRWE AHOBOSE BABIBONA TUBAHE AMAFRANGA MUGENDE DUSIGAREMUBYISHIMO MUKEBA AKANUYE AMASO NGADUTEZE IMINSI ARIBESHYA CYERESTE NAKORA UKWASAZWE ABIGENZA ARABESHYA TURIKUMWE NAWE

MAZIMPAKA J.CLAUDE yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Ko gasenyi muyiha amahirwe

nambaje yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka