Arashinjwa gutekera umutwe abaturage akabarya amafaranga
Umugabo witwa Habyarimana Jean Bosco afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera ashinjwa gutekera umutwe abaturage akabarya utwabo.
Habyarimana yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ashinjwa n’abaturage kubashuka bakamuha amafaranga abizeza kububakira rondereza nyamara amaze guhabwa amafaranga ntiyabikora.

Mu mwaka wa 2012 na 2013 ni bwo Habyarimana yegereye Koperetive y’Abasaza n’Abakecuru “Goboka” igizwe n’abanyamuryango 338 maze ababwira ko buri muntu agomba kumuha amafaranga ibihumbi bitanu kugira ngo abashe kububakira rondereza.
Habyarimana yemera icyaha cyo kutubahiriza amasezerano yagiranye n’abo baturage ndetse n’aho yagereageje kugira rondereza yubaka ngo zikaba zarahise zisenyuka.
Cyakora asabira imbazi icyo cyaha ndetse yanatangiye kugenda yishyura abaturage bari baragiranye amasezerano.
Polisia ariko ivuga ko Habyarimana mu kwaka abaturage amafaranga yabikoze abifashijwemo na Perezida w’iyo koperative witwa Nkezabera Pierre ariko watorotse akaba arimo gushakishwa.
Nibaramuka bahamwe n’iki cyaha bakekwaho bazahanishwa ingingo ya 627 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo cyo kuva ku myaka 7 kugeza 10 no gutanga ihazabu ingana n’inshuro ebyiri y’ibyo batwaye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|