Muhanga: Abantu umunani bahitanywe n’imvura
Abaturage umunani bo mu mirenge ya Nyabinoni, Rongi na Mushishiro mu Karere ka Muhanga bahitanywe n’ibiza by’imvura.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice, avuga ko imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2016 yateje inkangu zisenya amazu agwira abantu barapfa, aho Umurenge wa Nyabinoni ubarurwamo batanu, Rongi abantu babiri, naho Mushishiro hagapfa imwe.
Abana bane bo mu Murenge wa Nyabinoni baraye bashyinguwe kuko ababo babuze uko bararana imirambo yabo aho bahungiye, mu gihe umwana umwe w’umwaka n’igice w’i Nyabinoni we yakomeje kuburirwa irengero kuko ngo yatwawe na Nyabarongo.
Abantu babiri bo mu Murenge wa Rongi bo barashyigurwa kuri uyu wa 09 Gicurasi 2016 hamwe n’uwo w’i Mushishiro, mu gihe ubutabazi bwo bukomeje hifashishwa inzego z’umutekano zirimo abasirikare na Polisi bari gufasha mu bikorwa byo kwimura abaturage bakiri mu manegeka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangarije Kigali Today ko amazu asaga 30 na yo yangiritse, ndetse na Ha zisaga z’imyaka 100 zirangirika, hapfa kandi amwe mu matungo magufi n’amaremare yatwawe n’imvura, imihanda igana Rongi na Kabacuzi irangirika ku buryo bitoroshye kujyayo n’imodoka.
Akarere ka Muhanga kagaragaza ko abaturage bagituye amanegeka basabwa bose kwimuka kugira ngo barengere ubuzima mu gihe hategerejwe ko mu Mpeshyi bazakomeza ibikorwa by’ubwubatsi ku bazimuka.
Ubuyobozi buvuga ko ahakenewe ubufasha buri gutegurwa, aho bizaba ngombwa hakitabazwa Minisiteri ishinzwe Ibiza, ariko ko n’abaturage bakaba bagomba gushyiraho akabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|