Abandi babiri bashinjwa kunyereza iby’abakene bafashwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera n’umucungamari wa Sacco bavunzwe bakekwaho kunyereza amafaranga ya VUP.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ivuga ko batawe muri yombi mu cyumweru gishize bafungirwa kuri Sitasiyo yayo ya Ruhuha mu Murenge wa Ruhuha.

Abandi babiri mu Bugesera bakurikiranweho kunyereza iby'abakene.
Abandi babiri mu Bugesera bakurikiranweho kunyereza iby’abakene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi, Muyoboke Jean Damascene, abaturage bahabwaga inkunga y’ingoboka muri VUP bamushinja kuba yaragendaga abaka amafaranga kugira ngo abashyire kuri lisite y’abagomba kubona inkunga.

Arakekwaho kandi gukora amatsinda ane ya baringa yahawe amafaranga arenga ibihumbi magana inani. Polisi itangaza ko uyu munymabanga nshingwabikorwa w’akagari yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Umucungamari wa Sacco Nyarugenge , we yatawe muri yombi ashinjwa gusohora amafaranga ayaha ayo matsinda ya baringa.

Polisi kandi irimo gushakisha uwitwa Mugwaneza Jean Bosco watorotse, na we wakoraga mu Murenge sacco Nyarugenge, akaba akekwaho ubufatanyacyaha mu gusohora ayo mafaranga agahabwa amatsinda ya baringa.

Irashakisha kandi Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Ngenda mu Murenge wa Nyarugenge witwa Uramukiwe Callixte , na we ukekwaho gukora amatsinda ya baringa y’abagomba guhabwa amafaranga muri VUP, ariko akaba yaratorotse nyuma yo guhamagarwa kwitaba kuri Polisi.

Inzego z’umutekano kandi zirimo gushakisha uwitwa Nkurikiyimana Gaspard wari ushinzwe urutonde rw’abaturage bagomba gukora muri VUP.

We akekwaho guhimbira abaturage akabandika ko bakoze muri VUP kandi batarakoze maze agafata amafaranga.

Aba baose bakurikiranyeho icyaha cyo gukora impapuro mpimbano no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Bibahamye bahanishwa ingingo ya 611 n’iya 623 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ziteganya igifungo kuva ku myaka irindwi kugera ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku nshuro ebyiri kugera ku nshuro eshanu z’icyanyerejwe .

Bibaye mu gihe harimo gukorwa iperereza ku ikoreshwa ry’amafanga ya VUP ndetse nyuma y’uko ushinzwe VUP mu Murenge wa Narugenge, Nyecumi Jean Baptiste, yatawe muri yombi mbere ndetse urukiko rumukatira gufungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka