Ibuka irasabwa gukurikiranira hafi abafungiwe Jenoside basubirishamo imanza

Hon. Depite Innocent Kayitare asaba abahagarariye Ibuka gukurikiranira hafi iby’abafungiye icyaha cya Jenoside bandika basubirishamo imanza, ngo hato batazagirwa abere habuze ubashinja.

Iki cyifuzo yakigaragaje ubwo tariki 7 Gicurasi 2016, mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanashyingura mu cyubahiro imibiri itanu yabonetse ahatunganywaga ibibanza byo kubakaho.

Bashyinguye mu cyubahiro imibiri itanu yabonetse.
Bashyinguye mu cyubahiro imibiri itanu yabonetse.

Hon. Kayitare yateruye agira ati “Muri iyi minsi [abatwiciye abantu] barimo barasubirishamo imanza za Gacaca.” Abanditse basuburishamo imanza ngo bari hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu.

Ubundi, mu itegeko rirangiza Gacaca hari ingingo ivuga ko iyo habonetse ingingo nshya ku rubanza, umuntu ashobora kurusubirishamo: iyo uwo umuntu yarezwe kwica abonetse cyangwa iyo uwahamwe no kwica umuntu runaka bigaragaye ko hari undi muntu wahaniwe kumwica.

Urubanza rwa Gacaca kandi rushobora gusubirishwamo iyo hagaragaye ko mu rukiko runaka rwa Gacaca hari inyangamugayo zagaragaweho kurya ruswa.

Hon. Kayitare rero ati “Niba yanditse ni uburenganzira bwe” kandi ati “Gacaca, buriya koko hari ushobora kuba yararenganye, birashoboka.”

Ni na yo mpamvu yasabye abahagarariye Ibuka gukurikiranira hafi iby’abasubirishamo imanza, bashaka lisiti z’abanditse babisaba, hato batazaburana abo bahemukiye batabizi ngo na bo bitegure urubanza.

Hon. Kayitare kandi yifuje ko izo manza zizajya zibera ahakorewe icyaha, maze anasaba abarokotse Jenoside kuzabikurikiranira hafi.

Agira ati “Nimba aje kuburana, wowe nk’umutangabuhamya ukicecekera, bazamufungura kuko turi mu gihugu kigendera ku mategeko.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka