Abayobozi b’Akarere ka Gakenke bacyuye igihe baratangaza ko bishimira ko bashoboye gusigasira umutekano muri ako karere kigeze kuba indiri y’abacengezi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage kwirinda gukoresha nabi inzitiramubu bahawe, kugira ngo badakomeza kwikururira maraliya yari kimaze iminsi yaragarutse.
Mu mukwabo wa Polisi tariki ku wa 29 Mutarama 2016 mu Karere ka Ruhango, hafashwe moto 27 zitujuje ibyngombwa.
Abahinzi ba kawa bo mu Karere ka Gicumbi baravugako bahura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho bibafasha gukorera Ikawa kugira umusaruro wiyongere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abakozi b’akarere ka Burera kumvira umuyobozi w’inzibacyuho kugira ngo akarere katazasubira inyuma mu iterambere.
Abari abayobozi b’Akarere ka Rubavu barangije manda yabo, bavuga ko basigiye akarere ikibazo cy’amahoro y’akarere ari macye bitewe n’abayasoresha.
Nk’uko bisanzwe buri wa gatandatu usoza ukwezi Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda bose bazindukira mu gikorwa cy’umuganda. kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mutarama 2016 naho habaye umuganda wa mbere w’umwaka wa 2016.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ikibazo cy’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi cyazamutseho 0,7% mu kwezi kumwe, byatewe n’ababyeyi batitabira igikoni cy’umudugudu.
Ntibimenya Theogene w’imyaka 45 utuye mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo, yishe umugore we amusunitse ariko atabishakaga.
Koperative Umurenge SACCO Jabana muri Gasabo yabuze amafaranga yo guha abaturage bayibikijemo, none bamwe ngo babuze uko bajyana abana kwiga.
Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) yihanangirije abahesha b’inkiko b’umwuga barahiye, ababwira ko abatazubahiriza amategeko bazabihanirwa, ndetse bigatesha agaciro urugaga rwabo.
Nyuma y’uko urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi mu Karere ka Rusizi rwaranzwe no kudindira, ubu noneho ngo rugiye kuzura.
Urubyiruko 80 rw’abanyeshuri b’Abayisilamu bari mu biruhuko bahuguwe ku ndangagaciro za Islam zibarinda uwabashora mu bikorwa bihungabanya amahoro.
Abana batuye Umurenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, bashimishwa no kubona ibigori byeze bakabona ikiraka cyo kubihungura bakabona amafaranga.
Komisiyo y’Amatora iratangaza ko kwakira abakandida ku myanya y’ubuyobozi mu turere byahagaze hakiriwe abakandida 2068 bahatanira imyanya 832.
Ambasaderi w’igihugu cya Misiri mu Rwanda, Dr. Namira Negm, yatanze isomo muri Kaminuza y’u Rwanda ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ucyuye igihe arasaba abazaba bagize komite nyobozi izasimbura isanzweho gukorera hamwe ndetse bagaharanira inyungu rusange.
Manda ya komite nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe irangiye hari imihigo ikomeye itagezweho harimo umuhigo wo kubaka inyubako y’Akarere n’isoko rya kijyambere.
Nyuma y’igihe kinini abahinzi b’icyayi ba Gatare basaba umuhanda n’uruganda amaso yaraheze mu kirere, umuhanda Hanika - Kivugiza w’ibilometero 14 watangiye gukorwa.
Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikomeje kwibutsa abatwara abagenzi kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu modoka bakoresha utwuma dukumira umuvuduko urenze uteganyijwe.
Akarere ka Nyagatare ntikumvikana n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe iby’amazi n’amashanyarazi (REG-EUCL) ku mwenda usaga miliyoni 262Frw kakibereyemo, nyuma y’amasezerano bagiranye mu myaka itanu ishize.
Abajura bataramenyekana bateye SACCO y’Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru bica umwe mu bayirindaga, uwari usigaye akizwa no kuvuza induru.
Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri koperative Urumuri Nyarugenge mu Bugesera, barasaba ko bakwishyurwa miliyoni 60Frw y’imyaka yabo yangijwe n’amazi y’uruzi rw’Akanyaru.
Abari abayobozi b’Akarere ka Rubavu bashoje manda yabo, baravuga ko bashoboye gutumikira abaturage nubwo batengushywe n’igihe ntibarangize ibyo basabwe.
Muri ibi bihe by’inzibacyuho ya manda z’inzego z’ibanze, abasigararanye inshingano barasabwa kuba maso, gahunda z’iterambere zigakomeza, nta wunyuranyije n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) mu majyaruguru, buravuga ko imirenge Sacco itarasubizwa amafaranga yu Rwanda asaga miliyari 6.
Abororera mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi i Kayonza bavuga ko inka zigiye kubashiraho kubera kutazibonera amazi.
Ubuyobozi bwa VUP mu karere ka Burera buri gushaka uburyo amafaranga y’inguzanyo ahabwa abaturage yajya yishyurwa ku gihe hatagize n’umwe ukererwa.
Nyuma y’uko Komite Nyobozi y’Akarere ka Kamonyi isoje imirimo yayo, mu gihe hategurwa amatora y’abazayisimbura, abakozi basabwe gukomera ku nshingano zabo.
Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga(MYICT), yatangaje ko intwari y’ubu ari ishobora guhashya ubukene no "gukarabya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside"
Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite, yagejejweho umushinga w’itegeko w’ivanwaho rya ONATRACOM kubera ko igiye gusimburwa na sosiyete ya RITCO Ltd.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko nyuma yo gutaha ibiro bishya by’Akarere biteguye kubona impinduka muri serivisi bahabwa.
Imikino ya CHAN mu Karere ka Huye yajyanishijwe n’imurikagurisha, n’abaryitabiriye bararyishimiye. Ngo icyabaha n’andi mamukagurisha akajya abera mu mugi hagati.
Niyonzima Tharcisse usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro wahawe ububasha bwo kuyobora Akarere by’agateganyo yijeje ko aho agasanze atazagasubiza inyuma mu iterambere.
Umugabo witwa Niyibizi Emmanuel ushinjwa kwiyicira umugore, kuri uyu wa 27 Mutarama 2016 yaburaniye mu ruhame aho icyaha cyakorewe.
Perezida Kagame yibukije Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, ko mu marushanwa irimo ya CHAN 2016 ihagarariye Abanyarwanda bose bityo ko igomba kwitwara neza.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi, yazindukiye mu myitozo aho iri kwitegura umukino uzayihuza na Leopard ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ndayisaba Godfroid uherutse gupfusha inka esheshatu zikubiswe n’inkuba mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma; amaze gushumbushwa inka zirindwi.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) cyatangiye kubaka umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Kayenzi uzageza amazi ku baturage bihumbi 35.
Bareberaho Abdalahman w’imyaka 50 yafashwe akaguru n’ingona, ayikizwa no kuyikirigita mu kwaha igahita imurekura.
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) bamaze gutorera u Rwanda kuba Umunyamuryango w’Akanama ka AU k’Amahoro n’Umutekano.
Abatoza b’intore mu Karere ka Muhanga basanga hari ibikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo Itorero ry’abanyeshuri barangije ayisumbuye rigende neza.
Mu nteko rusange y’Inama yIgihugu y’Abagore b’i Kirehe yateranye ku wa 27 Mutarama 2016, ba “Mutima w’Urugo” biyemeje kurandura burundu umwanda n’indwara ziterwa n’imirire mibi.
Ikamyo yikoreye imifuka ya Sima yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, yakoreye impanuka mu Karere ka Nyanza hakomekeramo batatu.
Abakuwe mu manegeka bakimurirwa mu mudugudu wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko byabagereje ibikorwa remezo.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, bamaze kwiyuzuriza inzu izakorerwamo na Polisi mu rwego rwo kurushaho kubegera.
Intore zatangiye urugerero mu Karere ka Rwamagana zirasabwa umusanzu mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi n’isuku nke cyagaragaye mu miryango imwe n’imwe.
Koperative y’Abarobyi bo mu Kiyaga cya Sake (COPEDUSA) nyuma yo gushyiraho itegeko ryo kwirukana ugaragaweho kurwaza indwara z’imirire mibi,bavuga ko byahinduye byinshi.