Tony Blair yaje gushyigikira Umunyarwanda guca agahigo muri Cricket
Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yitabiriye igikorwa cyo gushyigikira Umunyarwanda Eric Dusingizimana wihaye intego yo gukora amateka mashya muri Cricket.
Dusingizimana yiteguye kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket, aho azaba agarura udupira tuzwi nka "Bowling" azajya aterwa n’abantu batandukanye baba kuri Petit Stade Amahoro aho iki gikorwa kiri kubera.



ku isaa sita z’amanywa kuri uyu wa gatatu tariki 11 Gicurasi 2016, nibwo Blair yari ageze kuri Petit Stade Amahoro, aho yari aherekejwe na Ministri wa Siporo n’umuco w’u Rwanda Madamu Uwacu Julienne.


Uyu mukinnyi naramuka abigezeho kandi, azahita yandikwa mu gitabo cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe ku isi kizwi nka Guiness des records cyangwa Guinness world records.
Amafoto











Amafoto:Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|