Barasaba abatarahigwaga muri Jenoside gutanga amakuru bafite
Abarokotse bo mu Karere ka Rulindo barasaba abatarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gutanga amakuru bafite y’ahashyinguwe imibiri y’abishwe.
Abarokotse bifuza ko nta mubiri w’uwarokotse Jenoside wasigara udashyinguwe mu cyubahiro kugira ngo n’abarokotse baruhuke, nkuko uwitwa Gahunde Paulin yabisabye kuri iki cyumweru ubwo bashyinguraga rwa Rusiga imibiri 12 yabonetse.
Yagize ati “Hari abantu bafite amakuru ahagije ari nabo bishe abantu bazi aho bapfiriye, ndetse n’abandi byabaye bareba bataribihishe badufasha kubona amakuru neza kandi vuba kurusha abahigwaga bari bihishe; bityo gushyingura bikarangira tukabona umwanya wo gukora n’indi mirimo y’iterambere.”
Bizimungu Fidele nawe watanze ubuhamya, yavuze ko kuba hari imibiri y’abantu itaraboneka ngo ishyingurwe, bibashengura cyane kandi hari abazi ahantu iyo mibiri iherereye harimo n’abatarahigwaga ariko binangiye gutanga amakuru mu myaka 22 ishize.
Hon. Depute Kalisa wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko abantu bakwiye gufasa abarokotse bakabaha amakuru y’aho ababo bashyinguye kugira ngo nabo baruhuke.
Ati “Iyo utashyinguye uwawe uhorana intimba, mugire umutima wo gutabarana, mutanga amakuru y’aho imibiri idashyinguye iherereye ishyingurwe mu cyubahiro.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu Naphtal Ahishakiye, yavuze ko ari ngombwa kwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu ndangagaciro zabarangaga kuzibungabunga kugira ngo zitazazima no kubaka Igihugu kikaba cyiza kurushaho.
Uwo muhango wabereye mu Murenge wa Rusiga, Akagari ka Gako, mu Mudugudu wa Rwintare ku rwibutso rwa Rusiga.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Yo, Paulin ni Papa wanjye bashyinguraga sogokuru wacu batemye n’abandi bana be Buhigiro Anastase. Ni urya muremure i buryo
Murakoze KD ABASHYINGUWE BAHABWE IRUHUKO RIDASHIRA