Inka 22.000 zatangiye gukingirwa indarwa y’igifuruta n’ubutaka

Inka zisaga 22.000 mu Karere ka Ruhango zatangiye gukingirwa indwara y’igifuruta n’ubutaka mu gikorwa kizamara ibyumweru bibiri.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 9 kikazarangira 23 Gicurasi 2016, gitangiye nyuma y’aho hamaze kugaragara ama raporo yerekana ko mu mirenge ya Byimana, Kabagali, Kinihira na Mwendo hakomeje kugaragara inka zipfa zishwe n’izi ndwara.

inka zisaga 22.000 zigomba gukingirwa.
inka zisaga 22.000 zigomba gukingirwa.

Umukozi w’akarere ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo Rugwizangoga Dieu Donne, avuga ko yari amaze igihe yakira raporo zigaragaza ko izi ndwara zikomeje kwiyongera, bituma bahita batangira iyi gahunda y’ikingira.

Tugwizangoga yasobanuriye aborozi uko indwara zitandukanye zifata inka zandura, abasaba kwihutira gukingiza amatungo yabo. Yavuze ko no mu gihe inka ipfuye, nta kindi bagomga gukora, uretse guhamagara umuvuzi w’amatungo kugira ngo harebwe icyayishe.

Yagize ati “Iyo umuvuzi w’amatungo aje agasanga ni bumwe muri ubu burwayi, afata icymezo cy’uko iyo nka yatabwa cyangwa yatwika, kugirango hirindwe uburyo bwo kwanduza izindi.”

Rugwizangoga avuga ko indwara yitwa Igifuruta cyangwa Ibihara, ari indwara iterwa na virus, igafata inka iyitera umuriro mwinshi ku buryo uhita uyica.

Naho indwara y’Ubutaka yo igaterwa n’inka iyirwaye ishobora ku ganga ahanu cyangwa kuhata amase, ibi ngo aho bigiye harimo iyo virus, biragenda bikipfundikira mu butaka, hanyuma igihe inka ya hanyura, yarisha ubwatsi bwahameze ikaba iranduye.
Iyi ndwara y’Ubutaka, ngo ishobora kumara ahantu mu gihe cy’imyaka itatu.

Rugwizangoga yasabye aborozi kutaragira inka ku gasozi, kuko zishobora kuhakura izi ndwara kandi kuzororera mu biraro byakazirinze.

Ku ikubitiro iki gikorwa kikaba cyatangiriye mu murenge wa Byimana, aho hakingiwe inka zisaga 1650, biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomereza mu murenge wa Kinihira mbere yo kugera mu y’indi mirenge isigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka