Nk’uko mubimenyereye buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi Kigali Today ibakurikiranira igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi. By’umwihariko uku kwezi Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye Akarere ka Kayonza muri iki gikorwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyahembye abajyanama mu by’ubuhinzi bakorera mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero telefoni zo kwifashisha mu kazi.
Ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 22 icyo gihugu kimaze kivuye mu ivangura ryiswe Apartheid.
Ku cyambu cya Rushonga giherereye muri Kirehe hibukiwe Abatutsi bajugunywe mu ruzi rw’Akagera muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Umugabo wo mu Kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima w’Akarere ka Bugesera yatawe muri yombi afite amafaranga y’amahimbano ibihumbi 20Frw.
Umuyobozi wa Kaminuza Yigenga y’Abalayiki b’Abadivantisiti (UNILAK), Dr Ngamije Jean, asaba abanyeshuri gukoresha ubumenyi bafite bagatanga ubutumwa bwo kurwanya Jenoside.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwasabiye igifungo cy’imyaka icyenda umugabo Buturano Ananias w’imyaka 69, kubera icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bumukurikiranyeho.
Abaturage b’Akarere ka Nyagatare bari bazindukiye i Matimba kwakira Perezida Kagame bavuga ko babajwe n’uko imvura yababereye imbogamizi yo kumubona.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo barasaba Leta kujya yubahiriza amasezerano ikabishyura mu gihe na yo yaba itubahirije ibikubiye muri ayo masezerano.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yababajwe n’urubyiruko rwahawe akazi mu Murenge wa Nasho rukanga kugakora ngo ni mu cyaro.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko kwibuka ari intwaro ikomeye yifashishwa mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abikorera bo mu Burasirazuba basabye imbabazi kuko batitabiriye gushora imari muri Epic Hotel yubakwa i Nyagatare, nk’uko bari barabyiyemeje.
Perezida wa Repubulika Perezida Paul Kagame arasaba abagabo bose guhaguruka bagashyigikira iterambere ry’umugore, kuko iterabere rihamye ritagerwaho umugore agihezwa.
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority yatsinze Shams yo mu Misiri maze ihita ibona itike yo gukina 1/2 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisa
Abaturage bo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barifuza ko Ladislas Ntaganzwa yazanwa kuburanira aho yakoreye ibyaha.
Perezida Paul Kagame arasaba Abanyarwanda kubumbatira umutekano nk’inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye mu nzego zose.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame arasaba Abanyarwanda gushyigikira iterambere ry’abagore kuko nta terambere rishoboka umugore atarigizemo uruhare.
Perezida Kagame yemereye abaturage bo mu Karere ka Ngoma ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi n’umuyoboro wa Interineti wihuta.
Mu ruzinduko ari kugirira mu Ntara y’iIburasirazuba mu Karere ka Ngoma, Perezida Paul Kagame yatangaje ko agenzwa n’urugamba rwo kurwanya ubukene.
Perezida Paul Kagame amaze kugera mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, aho yari ategerejwe n’ibihumbi by’abaturage, bari bakereye uruzinduko agirira muri aka karere.
Bamwe mu bagore hirya no hino mu gihugu bamaze kumenya ko kwitinyuka bashaka umurimo ubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.
Justus Kangwagye na Hassan Bahame, bahoze ari abayobozi b’uturere, bagaruwe muri Leta n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane tariki 27 Mata 2016.
Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe n’ikipe ya Marine FC ibitego bibiri ku busa isubira ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Kuri uyu wa kane nibwo imikino ya 1/4 mu gikombe cy’Afurika y’abagore ikomeza, aho Rwanda Revenue ihura na Elshams yo mu Misiri ku i Saa Kumi n’imwe
Abana bagera kuri 200 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi bari barataye amashuri, kubera impamvu zitandukanye bajyanywe kwiga imyuga.
Abanyasudani y’Amajyepfo bari mu ruzinduko mu Rwanda basuye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge bashima imikorere yacyo kuko ngo irimo ubuhanga.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe barinubira ko ubuyobozi bubasaba amafaranga kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’ababazahabwa inka muri gahunda ya “Gira inka.”
Mukura Vs ku kibuga cyayo ntiyabashije kwikura imbere ya Rayon Sports yayihatsidiye igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Davis Kasirye ku munota wa 65
Abagore bakorana na Women’s Opportunity Center (WOC) cy’i Kayonza ngo batangiye kwizera iterambere nyuma yo kubona ko ibyo bakora bigurwa.
Inama nkuru y’itangazamakuru igaragaza ko kudatera imbere biterwa no kutagira igenamigambi rihamye, aho hari ba nyir’ibitangazamakuru badashyiraho umurongo uhamye w’imivungire yabyo.
Mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda bagiraga imigenzo ikomeye yo “kwirabura no kwera” yabafashaga kwakira urupfu rw’uwabo, ikanabafasha kudaheranwa n’agahinda.
Bamwe mu baturage bari bafite amazu ahubatswe Isoko rya Nyagatare barashinja akarere kutubahiriza amasezerano ku mwenda kabamazemo imyaka ine.
Mbumbabanga Berkmas w’imyaka 57 wo mu Kagari ka Saruhembe mu Murenge wa Mahama muri Kirehe basanze yapfuye bakeka ko yishwe n’umuvu.
Umuhango w’ihererekanyabubasha ry’Ibitaro bya Polisi wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2016 aho Polisi y’u Rwanda yabishyikirije Minisiteri y’Ubuzima nk’Ibitaro by’Akarere bya Kacyiru.
Abagabo batatu harimo n’umukuru w’umudugudu biyemerera gufasha FDLR mu bitero yagabye i Bugeshi muri Rubavu beretswe abaturage.
Abagize umuryango Girls in ICT w’abakorerabushake bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga, baravuga ko bishyize hamwe kugira ngo bateze imbere ikoranabuhanga mu bagore n’abakobwa bato kandi babashishikarize kurijyamo.
Itorero Inyamibwa rya AERG ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ryiyemeje kumara irungu abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, rikora ibitaramo bitandukanye.
Abakora muri RAB bashimira Edouard Burimwinyundo utuye i Musasu, kuba yarahishe akanafasha benshi bahigwaga mu gihe cya Jenoside nyamara yari umuzamu.
Inganda zikora ibiryo by’amatungo ziri kubakwa mu Rwanda ngo ziratanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ibyo biryo bitazongera kubura.
Mu mikino y’umunsi wa 19 wa Shampiona, kuri Stade ya Huye harabera umukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura, aho Stade ifungurwa Saa ine z’amanywa, umukino ugatangira 15h30
Abakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Muhanga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barishimira ubuvuzi bagenerwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Abashinzwe Pariki ya Nyungwe batangiye ubushakashatsi bwo kuhagarura inzovu zahozemo ariko zikaza gucika ariko bakavuga ko inzira ikiri ndende ngo bikunde.
Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) izaha umuti w’inzoka zo mu nda abana bagera kuri enye muri uku kwezi kwahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.
Ikipe ya Rwanda Revenue ihagarariye u Rwanda ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia, itsinze Ndejje ya Uganda ihita ibona itike ya 1/4
Filime “Ca inkoni izamba” ihuriwemo n’abakinnyi bakomeye mu Rwanda ndetse no mu Burundi, ishobora gusohoka muri Kamena 2016.
Abayobozi b’Urugaga rw’Ababaruramari ku Isi, IFAC, barimo gufatanya n’Ikigo Nyarwanda giteza imbere Ababaruramari(iCPAR) mu ishyirwaho ry’ingamba nshya zo kongera ababaruramari mu Rwanda.
Umuhanda wa kaburimbo Mukamira - Ngororero ubu si nyabagendwa nyuma y’aho nyuma y’aho inkangu iwutengukiyemo ikawufunga mu gice giherereye mu Kagari ka Nyundo k’Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu.
Sena y’u Rwanda irasaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kwandika amateka ya Rukara rwa Bishingwe kugira ngo atazibagirana.