Umukozi ushinjwa kunyereza ibya rubanda yagejejwe i Nyamasheke
Umukozi w’Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Mahembe wari umaze amezi abiri yaraburiwe irengero, ashinjwa kunyereza inyongeramusaruro z’abaturage, yatawe muri yombi asubizwa mu Karere ka Nyamasheke.

Ndahayo Pierre wari yari ashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke.
Yafatiwe mu Karere ka Rusizi ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2016 ahita ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Munyankindi Eloi, avuga ko uwo mukozi yari amaze igihe kigera ku mezi abiri yaraburiwe irengero, biba ngombwa ko Umurenge umenyesha akarere ko umukozi wako yataye akazi.
Yagize ati “Hari hashize igihe gisaga amezi abiri abiri Ndahayo Pierre ataye akazi. Twabibwiye ubuyobozi bw’akarere kuko ni bwo mukoresha we, kugira ngo bufate ingamba zikwiriye umukozi wataye akazi.”
Munyankindi avuga ko nyuma yo kuburirwa irengero k’uyu mukozi, byaje kugaragara ko hari inyongeramusaruro yari igenewe abaturage ikanyerezwa kuko batigeze babona ikigaragaza ko yaba yarabagezeho.
Yagize ati “Nyuma yo kumubura, twaje kubona ko hari toni zisaga 18 zaburiwe irengero ndetse dushaka aho byaba bigaraga ko zatanzwe harabura kuko n’amalisti ari we wayatwaye. Ubwo rero byari ngombwa ko twitabaza inzego bireba kugira ngo yisobanure ku ibura ry’iyo shwagara.”
Munyankindi avuga ko biteguye kwerekana ibimenyetso byose byerekana ko iyo shwagara yageze mu murenge nyamara hakaba harabuze icyagaragaza ko yaba yarageze ku bo yari igenewe.
Polisi y’u Rwanda iracyari mu iperereza kuri iki kibazo. Cyakora, ntiragira byinshi ikivugaho.
Ohereza igitekerezo
|
NIYITEGURE GUTANGA IBISOBANURO
ASOBANURE UWO BASIMBURANYE NIBA BARAKORANYE IHEREREKANYABUBASHA CYANGWA IMPAMVU YATAYE AKAZI AGAHUNGIRA MUKANDI KARERE NKAHO HO ATARI MU RWANDA. NAHANDI YARIKUZABONEKA.
KUGENDA KWE NINDE BAKORANYE IHEREREKANYABUBASHA?
KUVA MUKARERE UJYA MUKANDI NTAZI KO HOSE ARI MU WANDA? NAHO YARIKUJYA HOSE YARIKUZAFATWA. NGAHO NIYISOBANURE
Ubundi uwo mukozi kuki yari yarataye akazi, nuko haribyo yishinjaga ahubwo akurikiranywe neza icyatumye agenda adasezeye, ahubwo police ishyiremo ubushishozi koko, icyo yaragiye gukora. Tnkx