Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF), Robert Bapfakurera arizeza kuzubaka ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga bitarenze mu 2020.
Robert Bapfakurera niwe watorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), akaba asimbuye kuri uyu mwanya Benjamin Gasamagera waruyoboraga kuva mu 2013.
Ministeri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), amasendika y’abakozi n’urugaga rw’abikorera (PSF), bashyize umukono ku masezerano arengera abakozi bato.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko imyivumbagatanyo yatangijwe n’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba, yaguyemo abantu batanu naho abandi 15 bagakomereka harimo abapolisi barindwi.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byasubije isura Uwimana Jeaninne wari umaranye imyaka itandatu uburwayi bw’ikibyimba kinini ku gahanga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi cyane nka Eminante, wari umaze igihe kirenga umwaka muri Gereza, kubera impamvu z’uburwayi amaranye igihe.
Abagize amakoperative ahinga ibigori akorera hirya no hino mu gihugu, baravuga ko umusaruro wabo ubura isoko bitewe n’ibigo by’imari bibima inguzanyo cyangwa ntibiyibahere igihe.
U Rwanda rurashimirwa intambwe rugenda rutera mu gukumira no kurwanya ruswa, ariko ngo ruracyafite intambwe ndende rugomba gutera ngo ruyirandure burundu.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro kugira ngo impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia zitahuke.
Amanota y’ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri 2017, arashyirwa hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 gashyantare 2018 saa Cyenda z’umugoroba.
Ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwerekanye ko Umujyi wa Kigali uza mu myanya y’inyuma mu kugira abaturage bishimira serivisi bahabwa.
Uruganda C&H rukora imyambaro itandukanye igurishwa mu Rwanda ndetse indi ikoherezwa hirya no hino mu mahanga, rwahaye impano y’umwambaro ukorerwa mu Rwanda Perezida Edgard Lungu wa Zambia, izajya imwibutsa ubwiza n’umwimerere w’ibikorerwa mu Rwanda.
Polisi y’igihugu yatangaje ko igiye gukora iperereza ku kibazo cyateye impunzi zo mu nkambi ya Kiziba kwigaragambya, bamwe muri bo bakishora mu bikorwa by’urugomo.
Perezida Paul Kagame ashima ubumwe bugaragara hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Zambia, akemeza ko ari imwe mu ntambwe igaragaza urugendo rukomeje rw’Abanyafurika mu kwibohora.
Abaturage b’i Gishubi na Mamba ho mu Karere ka Gisagara bariye inka yipfushije, babiri barapfa, 24 bajyanwa kwa muganga baruka banahitwa.
Mu rwego rwo kunoza ubuhahirane no kwihutisha ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuyobozi bw’ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba bwemeranyije ishyirwaho ry’imipaka ihuriweho n’ibihugu byombi izwi nka (One Stop Border Post).
Ikipe ya Rayon Sports isezereye LLB y’i Burundi nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Burundi
Perezida Edgar Lungu wa Zambia uri mu ruzinduko mu Rwanda, yafashe akanya asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo yirebere amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RURA, riravuga ko Radiyo Amazing Grace ihagarika gukora mu gihe cy’iminsi 30, ikanatanga amande angana na Miliyoni ebyiri agomba guhabwa RURA bitarenze iminsi 15.
Umuryango w’Abanyarwandakazi batuye mu Bwongereza “Rwanda Sisterhood Association”, uvuga ko uzafasha umubyeyi wese utishoboye kubona ibyangombwa bimufasha kubyara neza.
Kuri uyu wa kabiri abatoza 25 b’abanyarwanda, batangiye amahugurwa bari gukoreshwa n’inzobere muri uyu mukino yaturutse mu Bufaransa
Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu, waje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itatu izaba yubatse uburyo buyungurura amazi yakoreshejwe ava mu mujyi wa Kigali.
Abakobwa babiri bagize itsinda Charly&Nina bamaze gutangaza ko batagikorana n’inzu bakoranaga nayo "Decent Entertainment" isanzwe icunga inyungu z’abahanzi.
Ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe byiyemeje kuvura Uwimana Jeaninne umaranye imyaka itandatu uburwayi budasanzwe bw’ikibyimba kinini kimuri ku gahanga cyatumaga atakibasha no kubona.
kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Gashyantare , mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Malabo, Perezida wa Guinée Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Habyalimana Jean Baptiste guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’izindi nzego zikorana na yo batangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzarinda abaturage gusiragira hirya no hino basaba serivise.
Donald Kaberuka n’umuherwe Moise Katumbi bari mu nararibonye zizitabira ikiganiro mpaka kizabera i Kigali, kigamije gusesengura icyo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe umariye Abaturage.
Perezida wa Zambia Edgar Lungu arakorera uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Gatatu kugeza kuwa Kane.
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yabwiye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda ko nubwo itanga igihembo gikuru kuwaryegukanye, n’undi mu bakobwa 20 ufite umushinga mwiza uzamuteza imbere ugateza imbere n’igihugu Cogebanque izamushyigikira akabasha kuwushyira mu bikorwa.
Abanyamuryango ba Koperative Gisuma Coffee, y’abahinzi ba kawa iherereye mu Murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, barasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubishyuriza umushoramari Habiyambere Giome ufite Campany yitwa HIDDEN WEALTH , wabambuye miriyoni mirongo ine n’ibihumbi magana atandatu. (43,158,600 frw).
Umugore witwa Uwimana Jeaninne ukomoka mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arasaba ubufasha bwo kwivuza indwara idasanzwe amaranye imyaka itandatu.
Abasirikare bakuru bo mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bayoboye urwego rw’ubuvuzi, bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itanu, aho baje kuganira ku bijyanye n’uko ubwo buvuzi bwatera imbere.
Nyuma y’iminsi ine basabana n’abakiriya babo ndetse banareshya abandi basanzwe atari abakiriya babo, Cogebanque yatangaje ko n’umuntu udafite konti muri iyi banki yemerewe guhabwa ikariya ya Mastercard Prepaid.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwaburiye amadini n’amatorero ko buzafunga insengero zitubahirije ibisabwa bitarenze ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Benshi bakunze kwibaza niba koko indimi abarokore bakunze kuvugamo mu masengesho igihe bagiye mu mwuka zibaho? Izi ndimi abarokore bavuga ko utajya mu mwuka utabasha kugira icyo utoramo.
Akimanizanye Bernadette yafatiye umugabo we mu buriri bwabo asambaniramo n’undi mugore aramubabarira, none urugo rwabo ni intangarugero mu mudugudu.
Ikipe ya APR VC mu bagore na UTB mu bagabo nizo zegukanye irushanwa rya volley ball ryo kwibuka padiri Kayumba Emmanuel wahoze ayobora urwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB).
Umunsi wa nyuma wa Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda, usojwe Umunya-Eritrea ari we ubaye uwa mbere
Perezida Paul Kagame atangaza ko ikibazo cy’intambara z’urudaca mu gace ka Sahel gikomeye ariko akemeza ko habayeho imikoranire inoze cyabonerwa igisubizo.
Polisi y’igihugu yatahuye ububiko bw’inzoga za Zebra mu cyobo kiri mu rutoki rwa Nikiza Vedaste umusengera mu idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko bakoraga itangazamakuru bavuga ko nyuma y’igihe kirekire bakora itangazamakuru bataryiyumvamo, kuri ubu imyumvire imaze guhinduka.
Abasirikare batatu barasiwe ku butaka bw’u Rwanda kuwa 13 Gashyantare 2018 bashyikirijwe igisirikare cya Congo.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwaga icyiciro cy’abakiri bato mu bahungu n’abakobwa, aho Eritrea ari yo yaje kwiharira imidari, ndetse u Rwanda rwakiriye amarushanwa rukaba nta mudari rwegukanye uyu munsi.
Irushanwa rimaze iminsi rizenguruka intara zose mu kubyinira mu mihanda, rirasorezwa mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018.
Umuhire Catheline wo mu Karere ka Musanze yatangiye umwuga wo gucura ibyuma akabibyazamo za “bande feri” zituma imodoka ifata feri.