Huye: Bagabiwe na Colonnel Bahizi kubera gusubiza neza

Batatu batuye i Kabusanza mu Murenge wa Simbi, Colonel Bahizi Théodomir yabahaye amashashi y’ihene ahaka kubera kumenya intwaro ikomeye u Rwanda rufite.

Ingabo zafatanyije n'abaturage mu guhinga igishanga
Ingabo zafatanyije n’abaturage mu guhinga igishanga

Hari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’Ingabo z’u Rwanda mu Iterambere ry’abaturage, ubuyobozi bw’Ingabo mu Karere ka Huye bwifatanyijemo n’abatuye mu Kagari ka Kabusanza, bahinga imboga mu gishanga cya Ruhoboba.

Umwe mu bashubije neza yavuze ko iyo ntwaro ari Perezida w’u Rwanda, undi avuga ko ari ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, undi na we avuga ko ari umuturage.

Hari n’abatanze ibindi bisubizo, harimo ko intwaro ikomeye ari Ndi Umunyarwanda, ariko uyu muyobozi w’ingabo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, yavuze ko aba batatu ari bo bashubije neza kurusha abandi, n’ubwo n’ibyo abandi bavuze ari byo.

Yagize ati “Njyewe mbabaza iki kibazo natekerezaga ko igisubizo nyacyo ari umuturage, kuko umutekano uhera ku muntu umwe. Iyo umwe agize umutekano, twese tugira umutekano.”

Colonel Bahizi Théodomir aganira n'abaturage
Colonel Bahizi Théodomir aganira n’abaturage

Yunzemo ati “Nkomeje kwibaza nasanze n’uwavuze Perezida wa Repubulika kimwe n’uwavuze ubumwe n’ubwiyunge na bo batibeshye kuko izo ntwaro zose ziri kumwe nta wazimeneramo. Ni yo mpamvu buri wese muri mwebwe batatu mwemereye ishashi y’ihene ihaka.”

Abahembwe ari bo Alphonse Manzi, Josephine Mukanyiribambe na Innocent Twagirayesu byabashimishije cyane, kuko batari babyiteze.

Twayigira yagize ati “Birantunguye ariko ndabyishimiye. Navuze ko intwaro ikomeye u Rwanda rufite ari ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko iyo abantu bumvikanye, bahuje, nta cyabatanya.”

Harimo n'abayobozi batandukanye
Harimo n’abayobozi batandukanye

Abatuye i Kabusanza batashye bavuga ko bariya bagenzi babo bagize amahirwe, ariko Valerie Mukarushema yatashye ababaye kuko ngo ubusanzwe yajyaga asubiza neza ibibazo abayobozi babarije mu ruhame, ariko amahirwe y’ubaza unatanga ibihembo akaba atamusekeye.

Yagize ati “Uyu munsi sinagize amahirwe yo kubazwa kandi rwose igisubizo kimwe muri biriya nari kukibona. Nanjye uwampa agahene.”

Ingabo z’u Rwanda ziri mu gikorwa cyo kwifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere, aho bakora ibikorwa byo gutera imbyaka, kubaka amashuri n’ibindi bikorwa by’iterambere. Byose bikazarangira ku munsi wo kwibohora tariki 4 Nyakanga 2018

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ingabo oye uwomuturage usaba agahe ndakamwemeteye tel0781523700

Alias yanditse ku itariki ya: 23-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka