MINEDUC yahagurukiye kurwanya akajagari kagaragara mu kongera amafaranga yakwa ababyeyi

Minisiteri y’Uburezi yandikiye abayobozi b’Uturere ibasaba guca akajagari kagaragara mu iyongezwa ry’amafaranga yakwa ababyeyi n’igenwa ry’agahimbaza musyi ka mwarimu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Munyakazi Isaac
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko amashuri asaba ababyeyi amafaranga nta nyandiko mvugo y’inama y’ababyeyi yayemeje ndetse n’uturere ntitumenyeshwe iby’ayo mafaranga nk’uko byemejwe na Minisiteri y’uburezi.

Ministeri y’uburezi kandi igaragaza ko hari akajagari mu kwaka amafaranga asabwa ku bijyanye n’ubwishingizi, agahimbaza musyi, n’ibizamini byo ku rwego rw’Akarere bitegurira abanyeshuri kuzakora ibizamini bya Leta.

Hari kandi amafaranga yakwa mu kajagari yo guhemba abakozi batari ku mbonerahamwe y’abakozi b’amashuri, kugura imodoka n’ibindi bikorwa bisaba amafaranga mu buryo bubangamira ababyeyi.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko hari amafaraga yakwa amashuri yaramaze gutangira na byo bigatera akajagari ari na yo mpamvu isaba ibigo byose by’amashuri ya Leta, afatanya na Leta n’ayigenga, kujya bategura ibyo amafaranga zakoreshwa umwaka utaratangira kugira ngo ababyeyi bitegure.

Nyuma yo gutegura ibi bikorwa kandi ngo Akarere ishuri rikorera mo kagomba kubanza kumenyeshwa ndetse na Minisiteri ikabimenyeshwa mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa.

Minisiteri y’Uburezi isaba ibigo by’amashuri birebwa n’iyi myanzuro mishya guhagarika uburyo byakagamo amafaranga igihe byaba bigaragaye ko ubwo buryo bunyuranye n’amabwiriza ya MINEDUC.

Agahimbaza mushyi gahabwa abarimu nako ngo hari aho kagenwa mu kajagari

Mu ibaruwa yandikiwe abayobozi b’uturere Twose, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe mashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi yasabye ko hakurikiranwa iyakwa ry’amafaranga y’agahimbaza musyi gahabwa mwarimu, kuko ngo hari ibigo byaka ayo mafaranga uko byishakiye bifashijwemo na Komite z’ababyeyi, cyangwa ku giti cyabyo.

Ibi ngo bigira ingaruka mbi ku ireme ry’uburezi, igihe abana baba basiragizwa bajya gushaka ayo mafaranga, kandi ngo n’ababyeyi barahahungabanira igihe bashaka ayo mafaranga batswe batabanje kugishwa ho inama.

Kubera iyo mpamvu Minisiteri y’uburezi yasabye ko agahimbaza musyi ka mwarimu kajya kagenwa n’inama rusange y’ababyeyi, kandi kakemeranywaho hagendewe ku bushobozi bw’ababyeyi.

Raporo y’inama yongerejwemo agahimbaza munsi kandi ngo igomba koherezwa ku karere isesengura niba koko kajyanye n’ubushobozi bw’ababyeyi, Akarere akaba ariko gafata umwanzuro wa nyuma.

Minisiteri y’uburezi kandi isaba ko inama zo hagati mu bihembwe zitagomba kuganirirwamo ibijyanye n’agahimbaza musyi kereka ibyemezo bijyanye na ko bizashyirwa mu bikorwa umwaka ukurikiraho.

Minisiteri y’uburezi isaba ko abashinzwe uburezi mu Turere n’Imirenge batangira gukusanya amakuru ajyanye n’imitangire y’agahimbaza musyi mu bigo byose by’amashuri aho basanze gatangwa mu buryo bubangamiye ababyeyi.

Igihe abashinzwe uburezi basanze ikigo cy’ishuri iri n’iri cyaka agahimbaza musyi kabangamiye ababyeyi, cyangwa katajyanye n’ubushobozi bwabo, bagomba guhita babihagarika.

Hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bashobora kuzahanwa igihe batubahirije aya mabwiriza.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko igihe hagaragara umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ukoresha bamwe mu babyeyi kugira ngo abashe kongeza agahimbaza musyi k’abarimu agomba kubibazwa.

Naho abayobozi b’amashuri bizagaragara ko akoresha agahimbaza musyi icyo katagenewe na we ngo azabiryozwa.

Minisiteri y’uburezi isaba abayobozi b’Uturere gushyira mu bikorwa imyanzuro yo gukurikirana imikoreshereze n’imitangire y’agahimbaza musyi ka mwarimu, ndetse hagakurikiranwa byihuse uko amafaranga yakwa ababyeyi agenwa, haba mu bigo byagenzuwe n’ibitaragenzuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ABAYOBOZI BAGENE F ABABYEYI BATANGA,ESE KUKI BABABUZA GUTANGA

N’IRYO JANA, BO ABABO BIGA AHO BISHYURA ZA MILIYONI...........

IBI NI UGUHINDURA ABATURAGE IMYUMVIRE ITARIYO, DORE KUBERA

IMITEKEREREZE MIBI BATEWEMO,NO GUTEKERA ABANA BIRAGOYE,

IMIRIRE MIBI ITI BA.....ABANA B’ABAKENE BAFITE IBIBAZO,UMUNTU

ARAKUBUZA GUFATANYA N’IKIGO KURERA UMWANA WAWE WE UWE YIGA AHOM

YISHYURA AKAYABO..........AKAZI KARABUZE BIFUZA KO HIGA ABABO

GUSA ,MUBIMENYE

karenzi yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

nibyo rwose akajagari kagomba gucika muburezi bw’urwanda. tukubaka urwanda twifuza.

nteziyaremye felix yanditse ku itariki ya: 24-04-2018  →  Musubize

IBI NIBYO RWOSE ARIKO CYANE CYANE MUREBE MU BIGO NKA ETO NYAMATA AHO USANGA BURI GIHEMBWE UMWANA ASABWA GUTANGA RAME Y’IMPAPURO NGO NI IYO KUZAKORERAHO IBIZAMI KANDI RAME IBAMO IMPAPURO MAGANA ATANU NTIBYUMVIKANA UKUNTU UMWANA WIGA IMYUGA AKORA IBIZABITANU GUSA AGAKORESHA RAME Y’IMPAPURO KU GIHEMBWE HAGENZURWE AHO ZISHYIRWA, NA TTC NYAMATA AHO WASANGAGA BAKA ABANYESHURI AMAFANGA YO KUGURA COMPUTER UKIBAZA NIBA ABABYEYI ARIBO BAGURIRA IKIGO IMFASHANYIGISHO CYANGWA NIBA LETA IBA ITARATANZE INGENGO Y’IMARI YO KUGURA IBIKORESHO BY’IKIGO

Mushimiyimana Veronique yanditse ku itariki ya: 23-04-2018  →  Musubize

IBI NIBYO RWOSE ARIKO CYANE CYANE MUREBE MU BIGO NKA ETO NYAMATA AHO USANGA BURI GIHEMBWE UMWANA ASABWA GUTANGA RAME Y’IMPAPURO NGO NI IYO KUZAKORERAHO IBIZAMI KANDI RAME IBAMO IMPAPURO MAGANA ATANU NTIBYUMVIKANA UKUNTU UMWANA WIGA IMYUGA AKORA IBIZABITANU GUSA AGAKORESHA RAME Y’IMPAPURO KU GIHEMBWE HAGENZURWE AHO ZISHYIRWA, NA TTC NYAMATA AHO WASANGAGA BAKA ABANYESHURI AMAFANGA YO KUGURA COMPUTER UKIBAZA NIBA ABABYEYI ARIBO BAGURIRA IKIGO IMFASHANYIGISHO CYANGWA NIBA LETA IBA ITARATANZE INGENGO Y’IMARI YO KUGURA IBIKORESHO BY’IKIGO

Mushimiyimana Veronique yanditse ku itariki ya: 23-04-2018  →  Musubize

Ni byiza rwose Ku nama zatanzwe na minisitiri w,uburezi.

Njye nifuza kandi ko akarere mugihe kagejejweho inyandiko mvugo y,inama ivuye Ku bigo yaba ibamenyesha ibyo kongera amaf.n,ibindi bibazo byose ko bajya basubiza izo nyandiko kuko hari uturere ntidusubiza bityo iminsi 7 udasubijwe itegeko RYA njyanama ryemeza ko uhita ushyira mu bikorwa ibyo wasabye. Niba nibeshye mwankosora. Tkx

John yanditse ku itariki ya: 22-04-2018  →  Musubize

Ni ngombwa kubireba Neza kuko wasanga ako gahimbazamusyi gaterwa n’uko abarimu baba batanejerejwe n’umushahara bahabwa. Leta iramutse yongereye umushahara nibura ku rwego umwarimu abasha kwihaza mu byibanze(icumbi, Kurya,.. ) nta cyabuza kuvanaho ako kavuyo. Minisiteri zibishinzwe nizibyiteho murebe Ngo birakemura byinshi tutibagiwe n’ireme Ry’uburezi Ryasubiye inyuma.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2018  →  Musubize

Cyokora birababaje kandi biteye agahinda gusa mineduc nitabare kuko abayobozi b’ibigo batinze kubigo babikora kubwinyungu zabo.

Muvunango yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

NIBYO.ARIKO AHUBWO AKO GAHIMBAZAMUTSI KAKABOMBYE GUHUZWA N’IMITSINDISHIRIZE,BIMAZE KWEMEZWA N’URWEGO RWISUMBUYE.AGAHIMBAZAMUTSI KO NINGOMBWA PEEEE!

alfred TUGIREMUNGU BURERA/ CYERU/ BUTARE .dibani i burera yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka