Kabuga: Imibiri myinshi yavumbuwe mu cyobo kiswe ’CND’

Imibiri myinshi y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze kuvumburwa i Kabuga ahitwa mu Gahoromani mu cyobo cyari cyariswe ’CND’ muri Jenoside.

Icyo cyobo giherereye ahitwa muri kabuga ya Mbere mu Karere ka Kicukiro, cyatahuwe nyuma y’icyumweru abantu bamaze bacukura bayishakisha nyuma y’amakuru yatanzwe ko hari Abatutsi bahajugunywe.

Umwe mu bari muri icyo gikorwa, yabwiye Kigali Today ati "N’icyobo batayemo Abatutsi benshi cyane muri Jenoside. Bagiye kubakuramo bashyingurwe mucyubahiro. Bari bamaze ndumva ari icyumweru kirenga bacukura."

Hagati aho ibikorwa byo gukuramo iyo mibiri birakomeje, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Nyuma y’imyaka 24 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yahitanye abarenga miliyoni, mu Rwanda haracyagenda havumburwa ibyobo nk’ibi ndetse n’abantu bagiye batabwa ahantu ariki ababigizemo uruhare bakanga kuhagaragaza.

Iki ni kimwe mu bibazo bihangayikishije abarokotse Jenoside bataramenya aho ababo bishwe bagiye bajugunywa.

Guverinoma yashyize imbaraga mu gukangurira abantu bazi amakuru y’aho abantu bagiye batabwa cyane abagiye birega bakemera ibyaha muri Gacaca.

Ariko ibyobo nk’ibi bigikomeje kugaragara nyuma y’imyaka 24, bigaragaza ko nta kabuza inzira ikiri ndende.

Aya makuru turakomeza kuyabakurikiranira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse mukosore ntago bavuga imibiri y’abantu ahubwo bavuga imibiri y’abatutsi bazize genocide mu 1994

Ikindi ntago ikabuga ari mu karere ka Rgna ahubwo ni mu karere ka gasabo

IRYIVUZE Olivier yanditse ku itariki ya: 23-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka