N’ubwo yegukanye umwanya wa kane, Munyaneza Didier yakoresheje ibihe bingana n’iby’uwa mbere, aza no guhabwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto waje imbere y’abandi.

Iri siganwa n’ubwo hakinwaga agace ka kabiri, aka mbere ntikabashije gukinwa kubera ibura ry’umuganga, bituma uyu munsi bakina agace ka kabiri, agace kari kagizwe n’intera ya Kilometero 181.8.

Munyaneza Didier wafashe umwanya wa kane, yakoresheje amasaha 4, iminota 46 n’amasegonda 21, bingana n’ibihe umunya-Algeria Raguigui Youcef ukina mu ikipe yitwa Sovac Natura4Ever waje ku mwanya wa mbere muri iri siganwa.
Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace k’uyu munsi
1 REGUIGUI Youcef 4:46:21
2 KOOP Jos 4:46:21
3 FIEGE Lorenz 4:46:21
4 MUNYANEZA Didier 4:46:21
5 CLAIN Médéric 4:46:21
6 HAMZA Abderrahmane Mehdi 4:46:24
7 VAN GILS Arne
8 STENUIT Robin Sovac - 4:46:24
9 KWIATKOWSKI Grzegorz 4:46:24
10 TROUDE Mathieu 4:46:24
Andi mafoto yaranze iri siganwa













Kuri uyu wa kabiri, abasiganwa barahaguruka ahitwa St Louis basoreje kuri uyu wa mbere, berekeza Pire-Goureye, aho baza gusiganwa ku ntera ingana na Kilometero 148.5k
Amafoto:Mukiza Pascal/Diaspora Nyarwanda muri Senegal
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|