Ibikorwa by’ingabo byagarutse: Abaturage bavuwe, amashuri arubakwa hanaterwa imyaka
Ingabo z’igihugu zatangiye gufasha abaturage mu bikorwa bibagirira akamaro, gahunda izamara igihe kigera ku mezi atatu zizenguruka hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 ni ho ibi bikorwa byatangijwe ku mugaragaro ariko bikazakomereza mu turere dutandukanye.
Minisitiri Gen. Kabarebe n’itsinda ryari rimuherekeje, batangirije iki gikorwa mu Karere ka Nyabihu, ahatewe imbuto z’ibirayi ku buso bungana na hegitari 20. Izo hegitari zizaterwaho Toni 40 z’Ibirayi zikazatanga umusaruro wa Toni 500.

Ibindi bikorwa nabyo byabereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kagugu, aho batangije kubaka ibyumba by’amashuri 12 ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagugu.
Ibi byumba by’amashuri bitegerejweho kugazagabanya ubucucike bw’amashuri byubatswe ku bufatanye n’abaturage.
Ishuri rya GS Kagugu ubusanzwe rigira abanyeshuri benshi, iki ngo kikaba ari igisubizo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa.
Yagize ati “Muri iri shuri impuzandengo mu cyumba kimwe ni abana 76 bakagombye kuba 46 ariko hari aho usanga bagera no ku 100 bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.
Ubu rero turasubijwe, abana bagiye kwiga bisanzuye kuko mu gihe kitarenga amezi atatu aya mashuri azaba yuzuye.”

Kuri iri shuri hagiye kubakwa ibyumba 12 bakazubaka bajya hejuru, Minisiteri y’Ingabo yarateye inkunga yo kubaka ibyumba umunani naho Minisiteri y’uburezi itanga inkunga yo kubaka ibyumba bine.

Ingabo kandi zakoze n’ibikorwa byo kuvura abaturage mu Karere ka Rwamagana, aho abaturage bavuwe indwara zitandukanye.
Umuturage witwa Sibomana Roger urwaye mu kanwa, yavuze ko serivisi yahawe atashimishijwe n’uko yayiherewe ubuntu ahubwo ari uburyo yayihawe atarinze gusiragira yaka randevu.
Ati “Kwa muganga baguhaga randevu ngo ‘genda uzagaruke’, byaba ngombwa bakongera bakagusubizayo ukwezi kugashira ukibirukaho, ariko abasirikare bambereye igisubizo kuko serivisi zabo zihuta kandi zigakorwa neza.”
Mukashema Faina we avuga ko yari yarabuze amafaranga ibihumbi bitatu yasabwaga, kugira ngo yivuze amenyo amaze imyaka irenga ibiri amuraza adasinziriye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko umwaka ushize wa 2017 warangiye ibikorwa by’Ingabo mu iterambere ry’abaturage bifashije Leta kuzigama miliyari 71Frw.
Mu karere ka Nyagatare ingabo zahuriye n’abaturage mu gishanga cya Rwangingo giherereye mu Murenge wa Katabagemu, basibura imiyoboro y’amazi yuhira imyaka.
Abahinzi bahise batangira kubyinira ku rukoma kubera iki gishanga kibafatiye runini, kuko ari cyo gituburirwamo imbuto y’ibigori, nk’uko byemezwa n’umuturage witwa Kalisa Eugene.
Ati “Imyaka yari yuzuyemo amazi ariko ubu bwo imiyoboro isibuwe ntigipfuye ndetse n’udukoko twazanwaga n’ibigunda turadukize, twiteguye kuzafatanya n’ingabo zacu kuko ziratwifuriza ubukire kandi natwe nibwo duharanira.”
Umuyoboro wasibuwe ureshya n’ibirometero bibiri, wakozwe hibanzwe gusibura aho amazi yabuze inzira akareka mu mirima y’abaturage.

Ubuyobozi bw’aka karere kandi bwishimira ibikorwa by’ingabo z’igihugu, kuko umwaka ushize byasigiye abana 500 amashuri bibarinda ingendo ndende.
Mu Ntara y’Amajyaruguru ibi bikorwa byatangirijwe mu Karere ka Musanze, mu mudugudu wa Gacinyiro, Akagari ka Garuka mu Murenge wa Musanze.
Iki gikorwa cyatangijwe na Min Kaboneka Francis afatanyije na Gen Nyamvumba bikorwa hasanwa inzu enye z’abaturage babaga mu birangarira.
Min Kaboneka yibukije aba baturage ba Musanze ko ingabo ari abavandimwe babo, ari nayo mpamvu zidahwema kubafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Ati" Ibi bikorwa mubigire ibyanyu. Niba ingabo zigufasha kukubakira nyuma y’umwaka umwe tugasanga inzu zasenyutse zuzuye umwanda, urugi bagushyiriyemo bagasanga warugurishije wagiye kunywa ibikwangari, bareteta cyangwa ibyo mwita umumanurajipo, uzaba utatiye igihango cy’ iterambere ry’igihugu. Ntimuzagere kuri urwo rwego ngo mube ibigwari."


Inkuru zijyanye na: Ingabo mu iterambere ry’abaturage
- Nyamasheke: Ingabo z’u Rwanda zubakiye umuyoboro w’amazi abaturage 7000
- Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje
- Nyabihu: Gen Kabarebe ni we watangije ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage
- Minisitiri Kabarebe yahishuye ibanga ryo kwinjira mu ngabo za RDF
- Rwamagana: Uko ibikorwa bya RDF Citizen Outreach Programme byagenze
- Umuturage uba mu bukene nta mutekano aba afite - Minisitiri Kabarebe
- Uko ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage byatangijwe mu gihugu- Amafoto
- Ibikorwa by’Ingabo mu iterambere ry’abaturage biratangira kuri uyu wa gatanu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|