Kabuga: Imibiri 120 imaze gukurwa mu cyobo kiswe ‘CND’

Abaturage n’abashinzwe gukora ibikorwa by’ubutabazi baratangaza ko bamaze gukura imibiri igera ku 120 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyobo cyari cyariswe CND.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 22 Mata 2018, twabagejejeho inkuru y’uko hari amakuru yari yamenyekanye kuri iki cyobo byavugwaga ko kirimo imibiri myinshi yari imaze imyak 24 itarabonwa.

Kugeza mu masaha y’umugoroba ibikorwa byo gucukura mu bujyakuzimu byari bigikorwa, ngo bakuremo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo gukomeza gushakisha indi bikomeza mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki.

Abaturage bari mu gikorwa cyo kwegeranya ibisigazwa by'imibiri byakuwe mu cyobo
Abaturage bari mu gikorwa cyo kwegeranya ibisigazwa by’imibiri byakuwe mu cyobo
Bwarinze bwira bakiyikuramo, igikorwa kizakomeza kuri uyu wa Mbere
Bwarinze bwira bakiyikuramo, igikorwa kizakomeza kuri uyu wa Mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka