Nyuma y’aho mukino ubanza wabereye Machakos muri Kenya, aho amakipe yombi yari yanganyije igitego1-1, umukino wo kwishyura waje kurangira Amavubi y’u Rwanda anganyije n’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya Kenya (Kenya Risingi Stars) ubusa ku busa.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, igitego Amavubi yatsindiye hanze cyaje gutuma u Rwanda ruhita rukomeza mu kindi cyiciro, bazakazahura na Zambia yegukanye iki gikombe umwaka ushize, izatsinda ikazahita ibona itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Rwanda: Ntwari Fiacre, Buregeya Price, Saleh, Mugisha Christian, Janvier Bonane, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin,Aime Placide Uwineza, Byiringiro Lague na Mugisha Christian.
Kenya: Mwale, Bwire, Mainge, Teka, Origa, Wasambo, Mwangi, Opiyo, Otieno, Ochieng, Lokale.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|