Mu mukino wayobowe cyane n’ikipe ya Kiyovu Sports, waje kurangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, abafana benshi bataha batishimiye uko umutoza Ivan Jacky Minnaert yari yapanze ikipe yabanje mu kibuga.

Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice, kuri koruneri yari itewe na Nizeyimana Djuma.
Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira, Kiyovu Sports yari yanarushije cyane Rayon Sports ifite igitego 1-0, Rayon Sports iza kukishyura ku munota wa 53 gitsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma ya Panaliti yari ikorewe kuri Ismaila Diarra.

Ku munota wa 58, Kiyovu yaje guhita itsinda igitego cya kabiri gitsinzwe na Moustapha Francis, gusa Shabban Hussein Tchabalala wari wagiyemo asimbuye, yaje guhagarika ibyishimo by’Abayovu habura iminota umunani ngo umukino urangire, umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Abakinnyi banbanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga
Kiyovu SC: Nzeyurwanda Djihad, Alex Ngirimana, J Paul Ahoyikuye, Mbogo Ali, Uwohoreye J Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Kalisa Rashid, Moustapha Francis, Nizeyimana Djuma, Nganou Alex Russell.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Irambona Eric, Mutsinzi Ange, Usengimana Faustin, Mugabo Gabriel, Twagirayezu Innocent, Mugisha Francois Master, Niyonzima Olivier Sefu, Bimenyimana Bonfils Caleb, Ismaila Diarra na Manishimwe Djabel.
Nyuma y’umunsi wa 17 wa Shampiona, APR Fc iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiona n’amanota 34 mu mikino 37, AS Kigali iya kabiri n’amanota 32 mu mikino 17, Rayon Sports iya gatatu n’amanota 31 mu mikino 16, Kiyovu ku mwanya wa kane n’amanota 29 mu mikino 16.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mukomere bavandi, amakuru yanyu turayemera kuko muyatugerezaho igihe. Ariko rero APR FC ntabwo ari umukino wa 37 ahubwo ni uwa 17, gusa Rayon Sport tuyiri inyuma kandi twiteguye no guperforming mu itsinda turimo ndetse na champion tutayibagiwe!