Mukamabano Gloria yatangiye kubaka amahoro n’ubumuntu abinyujije mu ndirimbo
Benshi bamumenyereye mu itangazamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, avuga amakuru ndetse anakora ibiganiro bifasha abantu gususuruka.

Hejuru y’ibyo akora nk’umwuga, Gloria Mukamabano yashyize hanze indirimbo nshya “Nseka ku bwawe” nyuma y’umyaka itatu ahagaritse umuziki ngo abanze amenye icyo ashaka guha abazamwumva n’abazamubona.
Uyu muhanzi kazi akaba n’umunyamakuru kazi wa Televiziyo y’u Rwanda avuga ko yafashe umwanya ngo abone umurongo nyawe azajya aririmbiramo bityo afashe abantu kwiyubaka mu bumuntu mu bworoherane n’amahoro.
Yagize ati “Nsanzwe ndi umuhanzikazi natangiye kuririmba kera gusa nari narabihagaritse ngo mbanze nihe umurongo, menye icyo nshaka guha abantu, menye ubutumwa nkwiye kujya mpa abumva indirimbo zanjye”.

Mukamabano akomeza avuga ko ubutumwa bwe n’umurongo yihaye ari uguhindura ubuzima abantu babamo.
Yagize ati “Umurongo wanjye nafashe ni uwo kuririmba indirimbo zubaka ubumuntu zifite icyo zihindura kuri sosiyete ubutumwa bwubaka amahoro”.
Indirimbo “Nseka ku bwawe” ngo yayikoze agamije guha abantu ubutumwa bushima Imana, akavuga ko ibyiza byose abantu babona babihabwa na yo bakaba bakwiye kuyishima.
Anavuga ko urukundo rwayo rutagaragarira mu kuyivuga no kuyisenga gusa, ahubwo rugaragazwa n’imbuto nziza abayivuga berera abandi.

Mukamabano Gloria avuga ko kuba umunyamakuru bimufasha kugaragaza ikimurimo, umuziki ukamufasha kuruhuka, ubwo bwuzuzanye bugatuma ahorana ibyishimo by’umurimo we.
Iyi ni indirimbo ya 3 uyu muhanzikazi w’umunyamakurukazi ashyize hanze gusa akavuga ko ari intangiriro itazasubira inyuma mu gutanga ubutumwa bwiza bwubaka sosiyete biciye mu bihangano bye.
Iyumvire Indirimbo "Nseka ku bwawe ya Gloria Mukamabano
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza kuririmbira imana.Nanjye nahoze ndi muli Korali.Ariko byaba byiza umuntu abanje kwiga neza Bible kugirango umenye ukuri kw’imana.Hali igihe umuntu byitwa ko aririmbira imana,ariko ibyo aririmba bikayibabaza kubera ko bidahuye na Bible.Urugero,kuririmba ngo "twaremewe kuzajya mu ijuru".Nyamara Bible yigisha ko abantu beza bazasigara hano ku isi.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Ndetse na YESU yigishaga ko abantu benshi beza bazaba mu isi izahinduka Paradizo (Matayo 5:5).Naho abantu bake bazajya mu ijuru,bazayobora isi izaba Paradizo (Ibyahishuwe 5:10).Kuririmba ibinyoma bidahuye nuko Bible ivuga,bibabaza imana.
Ibyo uvuga ni ukuri. Nakundaga indirimbo ya Rehoboth yitwa ku musaraba. Hari aho bavuga ngo: "igihe Yesu yapfaga yageze i kuzimu anyaga ubutware umwami waho hanyuma azura intwari zo kwizera". Ariko nkoze ubushakashatsi muri Bibiliya nsanga igihe Yesu yapfaga satani atari ari i Kuzimu, mpita mbona ko dukwiriye kwitondera ibyo turirimba.
Abayihimbye n’abayikunda ni ukubera injyana gusa cg kudasobanukirwa. Kuko Yesu yapfuye mu wa 33, igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga uko satani yirukanwe mu ijuru cyanditswe mu wa 96 kandi cyavugaga ko ari ibintu byari bigiye kuba atari ibyari byarabaye (Ibyah.1:1). Kandi icyo gitabo kivuga ko satani yari kujugunywa ku isi, si i kuzimu (Ibyah.12:9,12).
wow!!! birantunguye ariko courage kbsa
Manaweeee ndagukunda muburyo bwikirenga nukuri iyo wavuze amakuru kri rtv biranshimisha byukuri knd umutima wae urabigaragaza ko uri umunyamahoro iyo uvuga cyane cyane.
uzategure igitaramo tugutere inkunga nukuri.
ndagukunda ndagukunda cyane cyane.
belle chanson, nukuri komereza aho imana ikomeze igushoboze. Ufite ijwi ryiza shahu.
wowe ndakwemera Gloria, namakuru uyavuga neza
Ni uko ni uko Gloria, iyi ndirimbo iranyuze! Ariko burya koko uwo umuntu azaba we amutegura kare! Ndakwibuka muri 2006 wiga muri Ecole sainte Bernadette de Kamonyi, uri umuhanga kandi uri n’intangarugero muri byose. Imana igukomereze impano kandi iguhe umugisha usendereye!
courage Gloria urashoboye pe muri byose Imana ikomeze ikube hafi
NIBYIZA CYANE NSANZWE MUKUNDA NONE NDUSHIJEHO KBSA
IMANA IGUHE INGANZO COURAGE
Wahhhhhhhh Gloria,Que Dieu soutienne tes efforts dans ce ministere purement evangelique. Je me rerejouis encore une fois de toi.
Courage. Dieu veut encore une fois pour toi ouvrir ses portes de benedictions.
Tout genre de soutien ,je prends un engagement dis-je Gloria.
Imana ikomeze kukugenda imbere
Gloria courage kbs ndagukunda
mwatubeshye Indirimbo ntayiriho