Tariki 21 Mata 2018 ingabo z’igihugu zatangiye amezi agera kuri atatu yo gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye b’iterambere n’ubuzima bwiza.
Muri ibyo bikorwa ziri gukora byiganjemo ibijyanye no kubafasha mu buhinzi, mu buvuzi no mu gusana ibikorwaremezo, byose hamwe bigamije kubunganira mu rugendo rw’iterambere.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2018, ibi bikorwa byakomereje mu ntara y’Amajyepfo, aho ingabo zifatanyije n’abatuye uturere twa Kamoni, Ruhango na Huye mu bikorwa by’ubuhinzi.
Utu turere dukungahaye mu bishanga bihingwamo imyaka ariko ugasanga umusaruro uhera ari mucye ugereranyije n’uwakavuyemo
Mu Karere ka Kamonyi ingabo zakoreye ibikorwa mu gishanga cya Kavunja giherereye ku Mugina.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jacques Musemakweli, bari bifatanyije n’ingabo n’abaturage mu guhinga ubuso bugera kuri hegitari 76 zizahingwaho ibitunguru n’ibigori.
Perezida wa Koperative COALFKA, Nsabimana Pierre-Damien avuga ko kuri toni zirenze 800 z’ibitunguru basarura, haziyongeraho toni 400 bitewe n’uko igishanga cyatunganijwe.
Umusaruro w’Ibigori nawo ngo ugomba kwikuba gatatu ukava kuri toni 100 zabonetse mu gihembwe cy’ihinga gishize ukarenga toni 300, nk’uko Nsabimana akomeza kubisobanura.
Ati “Tweza muri iki gishanga ibitunguru bibarirwa muri toni 800 n’igihumbi. Turizeza ko umusaruro ko uzikuba gatatu bitewe n’uko imyuzure itazongera kudutwarira imyaka.”
Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ntongwe ho, abaturage bafashijwe guharura imirwanyasuri ku buso bwa Hegitari esheshatu mu bikorwa by’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage byatangijwe muri aka Karere.
Abaturage bavuga ko bashima ingabo z’u Rwanda babona mu isura nshya yubaka igihugu, Kuko mu minsi yabo yahise umusirikare bamufatanga nk’umuntu udasabana kandi utagera abaturage.
Umufasha myumvire mu buhinzi Mbarushimana Sylvestre avuga ko bari bafite ubuso bugari nka hegitari 10 bari bagerageje kurwanyaho isuri birabananira kubera imbaraga nke. Uyu munsi ku bufatanye n’ingabo z’igihugu barizera ko noneho ubutaka bwabo bagiye kububyaza umusaruro.
Yagize ati “Urabona ko aha hantu hari hakenewe ingengo y’imari nyinshi cyane,ntabwo twari kuba twabasha kuharwanya isuri kandi dore ubu RDF iduhaye inkunga, turashimira perezida kagame watwohererje ingabo.”
Mu Karere ka Huye ingabo zafatanyije n’abaturage guhinga hegitari umunani mu gishanga cya Ruhoboba, hanaterwa imboga kuri hegitari enye mu mirima y’abari bafite ifumbire n’imbuto.
Ingabo z’igihugu zanubatse amateme atatu ahuza imirenge ya Simbi na Maraba. Muri iki cyumweru zikaba zizanuzuza Ivuriro rya Nyakagezi mu Murenge wa Huye, zari zatangiye kubaka mu bikorwa by’umwaka ushize ntirangire.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|