Abavumvu bagiye kongera kwemererwa kubukorera mu mashyamba akomye no muri Pariki

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko mu rwego rwo gufasha abavumvu kongera umusaruro w’ubuki uboneka imbere mu gihugu, bagiye kongera kwemererwa kubukorera mu mashyamba akomye arimo na Pariki.

Imibare ya MINAGRI igaragaza ko mu mwaka wa 2022 imbere mu gihugu habonetse umusaruro w’ubuki ungana na toni 6,135 naho mu mwaka ushize wa 2023 wiyongereyeho toni zirenga 300 kuko wageze kuri toni 6,486.

Nubwo bimeze bityo ariko, ngo ugereranyije n’amahirwe ahari yo kuba uwo musaruro wakongerwa, ukayagereranya n’uko umwinshi uturuka mu bihugu by’amahanga by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania, ngo haracyari urugendo rurerure ariko rugendeka.

Umusaruro w'ubuki wabonetse imbere mu gihugu mu mwaka ushize wari toni 6,486
Umusaruro w’ubuki wabonetse imbere mu gihugu mu mwaka ushize wari toni 6,486

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri iyo Minisiteri, Jean Claude Ndorimana, avuga ko hashize igihe kinini nta mushinga uhari ufasha abavumvu kugira ngo bavugurure ubworozi bwabo.

Ati “Ubu rero dufite umushinga muri iyi myaka itandatu duhereye muri iyi ngengo y’imari, aho igice cy’ubuvumvu na cyo kizatezwa imbere, kuko ubu turimo kubaka Ihuriro ry’ababa mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubuki, ku rwego rw’Igihugu urwo rubuga rwamaze gutorwa, ariko kurwongerera imbaraga bituma uko ubushobozi bubonetse duca muri rya huriro ryabo tukamenya ngo hari ikibazo iki n’iki dufatanyije.”

Mu rwego rwo kurushaho gufasha abavumvu kongera umusaruro, harateganywa ko batangira kujya babukorera mu mashyamba akomye arimo na za pariki kuko byagaragaye ko ahenshi babukorera iyo hatewe imiti yica udukoko tubangamira imyaka, imiti ikagira ingaruka no ku nzuki.

Abavumvu bari barabujijwe gukorera ubworozi bw'inzuki mu mashyamba akomye no muri za Pariki kuko byatumaga bateza inkongi
Abavumvu bari barabujijwe gukorera ubworozi bw’inzuki mu mashyamba akomye no muri za Pariki kuko byatumaga bateza inkongi

Ndorimana ati “Ubuvumvu bwacu abantu batinyaga kubukorera muri aya mashyamba arimo Nyungwe cyangwa za Gishwati na Mukura, kubera ko bajyaga guhakura bakoresheje ifumba, barangiza ugasanga umuntu uhakura atwitse ishyamba, ni yo mpamvu bahise bakumirwa kutajyamo, ariko ubu ngubu gusarura ubuki bigezweho ntabwo abantu bakoresha ifumba, kuko iyo myotsi iyo ijemo n’ubundi ntabwo bwagera ku isoko mpuzamahanga ngo babwakire.”

Arongera ati “Aha navuga ko ikintu gihari gikomeye ni ukugira ngo abavumvu babigize umwuga bahabwe amahirwe yo kororera muri ibi byanya bikomye, biba birimo ibitunga inzuki bihagije, kandi ntaho inzuki zihurira na ya miti ku buryo yazica.”

Baranateganya guhugura abavumvu mu ikoranabuhanga ryo kwibyariza abamikazi nka bumwe mu buryo bwo kongera inzuki mu gihugu, bikongera umusaruro w’ubuki uboneka imbere mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko gahunda yo kongera ibiti biterwa ari ubundi buryo bwo kongera aho inzuki zishobora kuba.

Minisitiri Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko politiki yo gutera ibiti izafasha mu kongera inzuki n'umusaruro w'ubuki
Minisitiri Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko politiki yo gutera ibiti izafasha mu kongera inzuki n’umusaruro w’ubuki

Ati “Ibyo ni byo bizatuma ubuki buboneka, muri za Pariki n’ahandi hose hatari muri pariki iyo hari ibiti inzuki ziratara, iyi politiki yo gutera ibiti izagenda izamura umusaruro w’ubuki.”

Imibare ya MINAGRI igaragaza ko muri iki gihe umuvumvu ashobora kubona ubuki bungana n’ibiro 14 ku muzinga umwe, mu gihe mu bindi bihugu aho bikorwa neza bashobora kugera ku biro 40 mu muzinga umwe ku mwaka.

Aha abavumvu bamurikaga ikoranabuhanga ribafasha gukumira inyamaswa zangiza imizinga hamwe n'abajura
Aha abavumvu bamurikaga ikoranabuhanga ribafasha gukumira inyamaswa zangiza imizinga hamwe n’abajura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndumworozi wizuki ukirimuto norora ku kitabi akagari ka wingugu umudugudu gisarenda turashima cyane iyogahunda yo kororera muri park nyeneye amahugurwa ku bworozi beizuki mufashe mu muze naminagiri

Hanyurwimfuraantastase yanditse ku itariki ya: 1-12-2024  →  Musubize

Ndumworozi wizuki ukirimuto norora ku kitabi akagari ka wingugu umudugudu gisarenda turashima cyane iyogahunda yo kororera muri park nyeneye amahugurwa ku bworozi beizuki mufashe mu muze naminagiri

Hanyurwimfuraantastase yanditse ku itariki ya: 1-12-2024  →  Musubize

Murakoze cyane,nange ndi umuvumvu ,mbikorara muntara yamanhtepfo akarere huye mumurenge wa karama,ndashima ko ubworozi bwinzuki bugiye gutezwa Imbere kurushaho,natwe aborozi twamenye kurya ubuki hamwe nimiryango yacu ,murakozeeeeeeeee

Uwiringiyimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka