Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, hamenyekanye inzira za Tour du Rwanda 2025, aho benshi baba babifitiye amatsiko ndetse bifuza no kumenya amakipe azayitabira.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) rizaba rikinwa ku nshuro ya 17, rikazatangira tariki 23/02/2025 kugera tariki 02/03/2025.
Isiganwa ry’uyu mwaka rizatangirira kuri Stade Amahoro aho abakina buri wese azaba asiganwa n’igihe ku giti cye (Individual Time Trial), bakazakinira kuri Stade Amahoro.
Inzira za Tour du Rwanda 2025:
– Kigali - Kigali (Stade Amahoro)
– Rukomo (Gicumb) - Kayonza
– Kigali - Musanze
– Musanze - Rubavu
– Rubavu - Karongi
– Rusizi - Huye
– Nyanza - Kigali
– Kigali- Kigali


Amakipe yemeje kwitabira Tour du Rwanda
Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).
Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).
Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).
Ubwo Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 16 muri uyu mwaka, yari yegukanywe n’Umwongereza Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech.
Ohereza igitekerezo
|
Ko utatibwiye ama equipe azitabira isiganwa?