Senegal: U Bufaransa ku nshuro ya mbere bwemeye ubwicanyi bwakozwe n’abasirikare babwo
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko u Bufaransa ku nshuro ya mbere bwemeye ko abasirikari babwo bakoze ibikorwa by’ubwicanyi bwahitanye Abanyasenegal barenga amagana mu myaka hafi 80 ishize.
Abenshi mu bapfuye bari mu mutwe witwaga Tirailleurs Senegalais, barwanye ku ruhande rw’u Bufaransa mu ntambara ya kabiri y’Isi mu kurengera inyungu zabwo mu bice bwakolonizaga.
Abahanga mu by’amateka bavuga ko bagarutse muri Senegal mu 1944, biturutse ku kuba benshi barigaragambije kubera ibijyanye n’umushahara wabo, bikaba byarabaye impamvu yatumye bagirirwa nabi.
Ubu bwicanyi bwabaye bimwe mu biganiro byateje impaka hagati ya Senegal n’u Bufaransa, ndetse amakuru avuga ko iki gihugu cyemeye ubu bwicanyi nyuma y’uko Perezida Faye atangiye gusuzuma umubano w’ibihugu byombi.
Abari bagize Tirailleurs Senegalais ntabwo baturukaga muri Senegal gusa kuko hari n’abandi bavaga no mu bindi bihugu u Bufaransa bwari bwarakolonije harimo Mali, Guinea, Niger, Benin na Tchad.
Umuhanga mu by’amateka, Armelle Mabon avuga ko mbere yo kuva mu Bufaransa, benshi binubiraga umushahara bagombaga guhabwa no kuba utari ku rwego nk’urw’izindi Ngabo z’Abafaransa.
Ku ya 1 Ukuboza, ngo Ingabo z’Abafaransa zahagaritse ibyo byasaga nk’imyigaragambyo ariko zibikora mu buryo bw’indengakamere. Icyo gihe bivugwa ko 35 muri Tirailleurs Senegalais bishwe, ariko bamwe bavuga ko abapfuye barenga uwo mubare ahubwo bagera kuri 400.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), byatangaje ko mu ibaruwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yandikiye Faye, yagize ati: "U Bufaransa bugomba kumenya ko kuri uwo munsi, guhangana hagati y’abasirikare n’abasabaga ko bahembwa umushahara wemewe n’amategeko, byatumye habaho ibintu byinshi byavuyemo ubwicanyi."
Mu gusubiza iyi baruwa, Perezida Faye yashimye mugenzi we Emmanuel Macron ku kuba Igihugu cye cyaremeye uruhare muri ubwo bwicanyi, ndetse avuga ko ari uburyo bwiza bwo gufungura imiryango kugira ngo ukuri kose kuri ubu bwicanyi kujye ahagaragara.
Yagaragaje kandi ko Macron akwiriye gusaba imbabazi.
Mu 2014, uwari Perezida w’u Bufaransa, François Hollande yari yavuze ko ibyabaye kwari uguhagarika imyigaragambyo byavuyemo ibikorwa by’urugomo.
U Bufaransa bwemeye ubu bwicanyi bwakozwe n’Ingabo zabwo mu gihe kuri iki cyumweru, Senegal izaba yibuka imyaka 80 ishize habayeho ubwo bwicanyi.
Nyuma yimyaka 64 nyuma Senegal ibonye ubwigenge, u Bufaransa buracyafite igisirikare muri iki gihugu, ariko ku wa kane, Perezida Faye watorewe kuyobora Senegal muri Werurwe uyu mwaka, aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, yavuze ko u Bufaransa bugomba gufunga ibirindiro byabwo.
Mu magambo ye yagize ati: "Senegal ni Igihugu cyigenga, kandi ubusugire bwacyo ntibwemera ko hari ibirindiro bya gisirikare bibarizwea mu gihugu cyigenga".
Ohereza igitekerezo
|