Angola: Perezida Biden ategerejwe mu ruzinduko rw’amateka

Perezida Joe Biden ategerejwe mu ruzinduko rw’amateka muri Angola mu cyumweru gitaha, ruzaba rubaye urwa mbere Umukuru w’Igihugu cya Amerika, agiriye muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Afurika.

Perezida Biden ategerejwe mu ruzinduko rw'amateka muri Angola
Perezida Biden ategerejwe mu ruzinduko rw’amateka muri Angola

Biden azagirira uruzinduko muri Angola tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2024, rukazibanda ku mushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamoshi uzafasha mu gutwara amabuye y’agaciro avanwa rwagati muri uyu mugabane ajyanwa ku cyambu cya Angola kirimo kwaguka.

Uyu muhanda wa gariyamoshi wa Lobito ufite ibirometero 1,300, uhuza igice cyo rwagati muri Afurika gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’icyambu cyo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba.

Amerika ivuga ko yakusanyirije hamwe miliyari zirenga eshatu (3) z’amadolari, harimo amafaranga y’abikorera n’aya Leta mu ishoramari ryayo muri uyu mushinga.

Perezida Biden kandi muri uru ruzinduko, agamije gushimangira ko hakenewe ituze na demukarasi nk’imbaraga za moteri z’iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Perezidansi y’Amerika ivuga ko umubano w’ibihugu byombi uri kugaragaramo ’impinduka nyayo’ kuko birimo kugenda biba abafatanyabikorwa ba hafi.

Biden yateganyaga gusura Angola mu kwezi gushize k’Ukwakira, ariko inkubi y’umuyaga ya Milton yibasiye Amerika ituma abisubika.

Uru ruzinduko rwa Biden ni rwo rwa mbere yari agiriye ku mugabane wa Afurika kuva yajya ku butegetsi, ndetse ni narwo rufatwa nk’urwe rwa nyuma mu mahanga nka Perezida wa Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka