Abahinzi bagiye gukoresha ikoranabuhanga ryerekana ifumbire buri butaka bukeneye

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko abahinzi b’umuceri, ibigori, ingano, ibishyimbo, ibirayi n’imyumbati, bazajya bakoresha ifumbire babanje kureba mu ikoranabuhanga ryitwa RwaSIS (Rwanda Digital Soil Information System), ribamenyesha imiterere y’ubutaka n’ifumbire ikwiranye na bwo.

RAB yeretse abafatanyabikorwa ikoranabuhanga rya RwaSIS
RAB yeretse abafatanyabikorwa ikoranabuhanga rya RwaSIS

MINAGRI ivuga ko abahinzi bahomba amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri za miliyari, bitewe no gupfa gukoresha ifumbire batabanje kumenya intungabihingwa (imyunyungugu) ubutaka bukeneye, bigatuma umusaruro wari witezwe utaboneka.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko buri gihingwa ubu kizajya gihabwa ifumbire ijyanye n’imiterere y’ubutaka gihinzweho, nyuma y’uko mu Rwanda haje uruganda rukora ifumbire ishingiye kuri buri gace k’Igihugu.

Dr Cyubahiro agira ati, "Leta yacu yashoye menshi cyane kugira ngo ifumbire iboneke, hakiyongeraho imbuto n’imiti yica udukoko ndetse n’amazi, ariko kugeza ubu ntabwo turagera ku ntego y’umusaruro twifuza."

Dr Mark Cyubahiro, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi
Dr Mark Cyubahiro, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Akomeza agira ati, "Mbese ni iki kibura! Muri ibyo bibura, igikomeye cyane ni uku gupfa guhinga abantu batabanje kumenya ibyo ubutaka bukeneye, cyane cyane ifumbire."

Umukozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wayoboye itsinda ryakoze ubushakatsi ku butaka buhingwaho hirya no hino mu Gihugu (kuva mu mwaka wa 2021), Athanase Cyamweshi Rusanganwa, atanga urugero ku gihingwa cy’umuceri avuga ko ushobora kwera kugera kuri toni 8-9 kuri hegitare, ariko kugeza ubu abahinzi bawo baracyarimo kweza toni 4-5 kuri hegitare.

Cyamweshi ashimangira ko ibi biterwa no kutamenya ingano y’ifumbire ikwiye gushyirwa muri ubwo butaka, hamwe no kutamenya niba bukeneye ishwagara (kuko hari ubwabaye aside).

Telesphore Ndabamenye, Umuyobozi Mukuru wa RAB
Telesphore Ndabamenye, Umuyobozi Mukuru wa RAB

Umuhinzi ugiye gushyira ifumbire mu murima azajya ajya ku rubugashakiro rwa RwaSIS (https://rwasis.rab.gov.rw/ cyangwa kuri telefone akande *774# akurikize amabwiriza), ashyiremo nimero iranga ubutaka bwe (UPI) ahite abona amakuru ajyanye n’imiterere y’ubutaka, amugaragariza ikigero cy’isuri ibwugarije, igihingwa kiberanye na bwo, hamwe n’ikigero cy’ifumbire ubwo butaka bukeneye kugira ngo butange umusaruro.

Ikigo RAB cyafatanyije na bamwe mu bahinzi kugerageza imvange nshya y’ifumbire ijyanye n’imiterere ya buri butaka, ikaba itandukanye n’iyari isanzwe ikoreshwa inengwa kudatanga umusaruro.

Umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga, Uzasabimana Vestine, avuga ko umusaruro babonaga kuri hegitare mbere yo gukoresha imvange nshya y’ifumbire utarengaga toni 3.5, ariko ubu ngo barimo kubona toni eshanu (5) kuri hegitare hakoreshejwe ifumbire ijyanye n’ubutaka bw’icyo gishanga.

Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi Mukuru wa RSA
Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi Mukuru wa RSA

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko bagiye kohereza mu bahinzi abafashamyumvire bo kubigisha gukoresha ikoranabuhanga rya RwaSIS, hamwe no kuberekera imikoreshereze mishya y’ifumbire.

Urubugashakiro (RwaSIS) rwubatswe ku bufatanye bwa MINAGRI n’inzego zitandukanye, zirimo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’Isanzure (Rwanda Space Agency/RSA), cyakoze amakarita agaragaza imiterere ya buri butaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka