Nyagatare: Bahangayikishijwe n’isazi ya Tsetse ikomeje kwibasira inka zabo
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko babangamiwe n’isazi ya Tsetse ikomeje kwibasira inka zabo, bikaviramo bamwe kugira igihombo gitewe n’uko amata y’inka yariwe n’iyo sazi atemererwa kugera ku makusanyirizo.
Ni ikibazo by’umwihariko cyibasiye abegereye ishyamba rya Pariki y’Akagera bahangayitse cyane, mu gihe umuyaga iyo uhushye, cyangwa imvura n’ikibunda bituma iyo sazi imanuka ikibasira inka zabo, bakaba bamaze imyaka 30 bahanganye n’ikibazo cy’iyo sazi ihora iza ikongera ikagenda.
Nubwo yibasira inka zose ariko ngo iyo igeze ku nka z’amaraso avanze zizwi nka amakorosi izibasira cyane, ku buryo byatumye amakusanyirizo yo muri ako Karere afata ingamba z’uko umworozi warwaje indwara yaturutse kuri iyo sazi, amata y’inka ze yongera kwakirwa nyuma y’iminsi irindwi.
Aborozi bo muri ako Karere bavuga ko barimo kugirwaho ingaruka n’igihombo baterwa no kuba batakigemura amata ku makusanyirizo bitewe n’iyo sazi irimo kwibasira inka zabo.
Umwe muri bo ati “Iyo inka itewe urushinge bisaba ko amata agomba kumara iminsi irindwi ari mu rugo, ubwo rero iyo uteye inka zirenze eshatu cyangwa eshanu ari zo wakamaga, urumva ko ari igihombo gikomeye cyane kuko ibikomoka ku musaruro w’inka ntabwo uba ukibasha kubicuruza, ibyo byose bikaduteza igihombo nk’abantu begereye Pariki y’Akagera.”
Mugenzi we ati “Inka irafatwa, igatukura amaso, ikaganga amaraso, ubundi igacika umugongo, igacika intege, ikagira umuriro mwinshi.”
Isazi ya Tsetse isa n’izindi ariko ikagira umwihariko w’uko ikunda kuba ahantu mu mashyamba kandi hashyuha, igakunda kurya ibintu byose ishobora kuba yanyunyuzamo amaraso, ku buryo inka yariye irwara umusinziro bikaba bishobora kuyiviramo n’urupfu.
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, buvuga ko ari isazi ikunda kwibasira cyane aborozi b’inka baturanye na Pariki y’Akagera mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ku buryo icyo kibazo kigera no kuri bagenzi babo bo mu bihugu bya Uganda na Tanzania baturanye n’iyo Pariki.
Nubwo ari isazi yibasira abarozi bo muri utwo duce, ariko ngo n’uburyo bwo kuyirwanya burahari, yaba indwara iterwa n’iyo sazi cyangwa isazi ubwayo nkuko bisobanurwa n’umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri iyo Minisiteri, Jean Claude Ndorimana.
Ati “Hariho imitego aborozi barayizi no ku masoko irahari, ndetse na RAB ishami rya Nyagatare n’irya Ngomba, bigisha aborozi gukoresha imitego cyane cyane abororeye ku mupaka w’ishyamba rya Pariki y’Akagera. Iyo mitego irakora cyane kuko ifata Tsetse, ni mu rwego rwo kuyigabanya.”
Arongera ati “Hari imiti iri ku isoko ndetse navuga ikorerwa hano mu Rwanda, muzi uruganda rwitwa Sopirwa rukora imiti iva mu bireti, hariho nk’umuti yitwa Permapy, uwo muti urwanya uburondwe ukanarwanya na Tsetse, ariko noneho igihe inka yaba yarwaye hari umuti ku isoko witwa Berenil ni umuti uzwi, igihe inka yaba yarwaye indwara iterwa na Tsetse, urakora neza kandi ku masoko hose ntibajya bawubura.”
Aborozi barahamagarirwa kutivurira amatungo yabo, igihe babonye hari irifite ikibazo, bagakangurirwa guhamagara muganga w’amatungo kuko ari we umenya koko icyo itungo rirwaye rikavurwa.
Aborozi bagirwa inama yo gutunganya inzuri zabo bakuramo ibihuru kuko ari kimwe mu bishobora kubafasha kuhangana no kurwanya isazi ya Tsetse.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko mu rwego rwo kwirinda no kurwanya iyo sazi bafashe ingamba zirimo gushyira imitego ifata ayo masazi mu bice bitandukanye by’iyo Pariki ariko mu baturage ikiri mike cyane ari byo basanga bishobora kuba nyirabayaza wo gukwirakwira kwayo.
Ohereza igitekerezo
|