Perezida William Ruto wa Kenya ni we muyobozi mushya wa EAC

Perezida William Kipchirchir Samoei Arap Ruto wa Kenya, ni we Muyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inshingano asimbuyeho Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit.

Perezida William Ruto wa Kenya ni we muyobozi mushya wa EAC
Perezida William Ruto wa Kenya ni we muyobozi mushya wa EAC

Ihererekanyabubasha ryabo ryabereye i Arusha muri Tanzania mu nama ya 24 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.

Inama isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yahuriranye no kwizihiza imyaka 25 Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba umaze ushinzwe.

Perezida Ruto agiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe kugeza mu 2025, ubwo hazaba hateranye inama ya 25 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Perezida Kagame yitabiriye inama y'Abakuru b'Ibihugu byo muri EAC
Perezida Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, William Ruto wa Kenya, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y’Epfo, na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ahari kubera iyi nama, ni bo bakuru b’ibihugu byo muri EAC bayitabiriye.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ntiyabonetse muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC kuko yahagarariwe na Visi Perezida Prosper Bazombanza n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva.

Perezida Ruto ahererekanya ububasha na Salva Kiir
Perezida Ruto ahererekanya ububasha na Salva Kiir

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we ntiyitabiriye iyi nama.

Muri Kamena 2024 yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu ba EAC, ku mpamvu zuko Perezida Ruto wa Kenya yavuze ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 atari Abanyarwanda.

Uretse Perezida Ndayishimiye w'u Burundi na Tshisekedi wa RDC, abandi bakuru b'Ibihugu bya EAC bitabiriye iyi nama
Uretse Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Tshisekedi wa RDC, abandi bakuru b’Ibihugu bya EAC bitabiriye iyi nama

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 14 ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye no kwimakaza amahoro n’umutekano bigamije imibereho myiza’.

EAC yagutse mu myaka 25, aho ibihugu binyamuryango byavuye kuri bitatu kuva muri Nyakanga 1999, bagera ku munani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka